Hagiye kubakwa ikimenyetso kizibukirwaho abanyamakuru bazize Jenoside
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Dan Ngabonziza, yijeje imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko hagiye kubakwa ikimenyetso (Monument), abo banyamakuru bazajya bibukirwaho mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ngabonziza, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today Ltd, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho by’umwihariko hibukwa abanyamakuru bazize Jenoside, igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Yavuze ko imirimo y’ibanze ijyanye no kubaka icyo kimenyetso yatangiye, harimo nko gukora igishushanyo mbonera.
Yagize ati “Mu gikorwa nk’iki cy’umwaka ushize, abakomoka mu miryango y’abanyamakuru bazize Jenoside, bari batanze icyifuzo cy’uko hashyirwaho ahantu hazwi kandi hahesha agaciro abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ho kubibukira. Nishimiye kubamenyesha ko ubu aho hantu habonetse, ni hano muri RBA. Inyigo n’ibishushanyo mbonera by’ikimenyetso cy’urwibutso byamaze gukorwa”.
Ati “Turabizeza ko mu gikorwa cyo Kwibuka mu mwaka utaha, iki kimenyetso kizaba cyaramaze kubakwa, kugira ngo amateka yabo n’amazina yabo bibe bishushanyije ku nkingi z’ibihe bidashira. Icyo gihe uwifuza kubazirikana azaba afite aho yabikorera”.
Yanahumurije kandi imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside, ababwira ko batari bonyine.
Ati “Uyu munsi umuryango mugari w’abanyamakuru, twaje hano kugira ngo twibuke abanyamakuru bagenzi bacu bishwe bazira uko bavutse, bazira ibitekerezo byabo no gukomera ku kuri. Kuri mwe bavandimwe bo mu miryango y’abanyamakuru bishwe, umuryango mugari w’abanyamakuru twaje kubahumuriza. Tuzi ko agahinda kanyu ari kenshi, kandi ko icyuho abanyu basize mu miryango yanyu kidashobora kuzibwa n’amagambo gusa, ariko nimwumve ko mutari mwenyine. Umuryango w’abanyamakuru wose uri kumwe namwe kandi tuzahora tuzirikana ubutwari n’ubuzima bw’abacu bishwe, indangagaciro basize, ni byo biduha imbaraga zo kubaka uyu mwuga mu Rwanda rutumbereye iterambere ritagira uwo riheza”.
Ngabonziza yakomeje yibutsa abanyamakuru bari mu mwuga uyu munsi, ko ibi bihe byo Kwibuka byababera ishuri.
Ati “Kuri mwe abanyamakuru bagenzi banjye, ibi bihe bigomba kutubera ishuri n’umuburio ukomeye. Amateka mabi y’Igihugu cyacu, yatweretse ko ikaramu n’ijambo bishobora gusenya cyangwa kubaka. Ibuka ko hari bamwe bari bafite inshingano zo kugeza ukuri ku baturage, ariko bakaza guhinduka abashishikariza kujandama mu cyaha, no kuba umuyoboro n’umuzindaro by’imvugo zihembera urwango zagejeje Igihugu kuri Jenoside”.
Ati “Uyu munsi ni uwo kuvugurura isezerano ryacu, twirinde kuba umuyoboro w’imvugo zihembera urwango. Tugomba guhesha agaciro bagenzi bacu bishwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twima ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside n’abifuza gusenya Ubumwe n’ibyo Abanyarwanda bagezeho. Umwuga wacu ugomba kuba urumuri rw’Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, dukumira amacakubiri aho yaba aturutse hose”.
Yakomeje avuga ko nubwo abantu bafite agahinda, ariko banafite icyizere cy’ubuzima bw’ejo, ndetse anashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatanze amahirwe yo kwisanzura, no kubaka itangazamakuru rishingiye ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda, anasaba abanyamakuru kudapfusha ubusa ayo mahirwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|