Hagiye gushyirwaho amategeko agenga ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yabwiye Abasenateri ko mu itegeko rigenga ubworozi hazongerwamo ingingo yo gucunga ibiribwa by’amatungo kugira ngo hakemurwe ibibazo bigaragaramo.

Ibi Minisitiri Ndabamenye yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026 mu kiganiro n’Abasenateri ku ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibikorwa bijyanye no kubona ibiryo by’amatungo, imbogamizi zihari n’ingamba zo kuzikuraho.

Ibi biganiro bigamije guha ishusho Abasenateri y’uko ubworozi buhagaze hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bazamenye ibyo bazibandaho mu ngendo Sena yateguye zo gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.

Iki gikorwa cy’ingendo z’abasenateri giteganyijwe ku itariki ya 20 kugera ku kuya 28 Mutarama 2026.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’Abasenateri birimo ibijyanye n’ibiri mu bworozi aho usanga ubuziranenge bw’ibiryo bw’amatungo bukemangwa.

Senateri Nyinawamwiza Laetitia yabajije aho ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bupimirwa mbere y’uko bigaburirwa amatungo.

Ashingiye kuri raporo ya RGB y’umwaka yo muri 2024 yagaragazaga ko 54,6% by’abaturage bagezwaho serivisi z’ubworozi banenga imibonekere y’ibiryo by’amatungo, yagize ati "Ikibazo cyange ni ikijyanye n’ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo: Bupimwa nande? bupimirwa hehe?”.

Ni mu gihe Senateri Nyinawamwiza we yagaragaje ko usanga ahantu ibiryo by’amatungo bicururizwa biba bibitswe mu buryo bugoye kwizera kandi n’ibiciro ugasanga bitandukanye kandi ibiryo ari bimwe. Kuri we ibi bivuze ko n’ubuzirange bwabyo ari ubwo gushidikanywaho.

Ni ikibazo cyagarutsweho na Senateri Mureshyankwano Marie Rose avuga ko mu gihe ibiryo by’amatungo bitabitswe neza itungo rikabirya bitujuje ubuziranenge byatuma rirwara, bikaba byagira ingaruka ku barya inyama zaryo.

Ati “Ubumenyi bwo kumenya gucunga no kubika neza ibyo biryo by’amatungo ni ubuhe ko usanga abenshi baba batarabyize twagira ngo mutubwire uko bicungwa.”

Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iteganya kuzashyiraho itegeko rigenga ubworozi rigashyirwamo n’ibihano bizatuma hubahirizwa ibijyanye n’ubworozi byose.

Minisitiri yatanze urugero rw’uburyo hari n’abatwara amatungo nabi igihe bagiye kuyagurisha ariko wamubaza impamvu yabikoze atyo ugasanga nta tegeko rimuhana.

Ku bijyanye no kureba ubuziranenge bw’ibiryo bw’amatungo Minisitiri yavuze ko ubundi bigera aho bicururizwa byamaze gupimwa, ikibazo gishobora kubera aho bicururizwa.

Yavuze kandi ko nubwo hari hasanzwe hariho amategko agenga ubworozi hagenda hashyirwaho n’amabwiriza hakurikijwe ibintu bigezweho cyangwa gahunda nshya yinjiye mu bworozi kugira ngo birusheho guhabwa umurongo.

Ati “Mu itegeko rizashyirwaho hazibandwa no ku kunoza imicungire y’ubuziranenge bw’ibiryo bw’amatungo kugira ngo bakareba niba nta bibazo byateza”.

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo guhuriza hamwe ba Veterineri muri koperative, bityo umworozi ukeneye umuganga w’amatungo akazajya amubona mu buryo bworoshye. Ibi, ariko bikaba bizanajyana no gushishikariza aborizi kororera hamwe, ku buryo veterineri azajya asurira amatungo menshi icyarimwe.

Minisitiri akaba yabwiye abasenateru ko iyi ari gahunda izajyanishwa no gushishikariza aborozi kujya bashaka umuntu wihariye wo kwita ku matungo yabo aho kujya bategereza veterineri w’akarere.

Abashinzwe ubworozi nibihuza ndetse n’aborozi bakaba bafite umukozi uhoraho mu kwita ku matungo ye bizoroshya kumenya niba ibiryo byagenewe amatungo byujuje ubuziranenge kuko bizaba byitahabwaho n’umuntu ubuhugukiwe.

Ibyo bizajyana no kuba bafite ibikoresho bipima ubwo buziranenge bakareba n’ububiko bwabigenewe kugira ngo bitangirika.

Minisitiri Ndabamenye yasobanuye ko bizajyana no gushishikariza aborozi nabo kujya bashaka Veterineri wihariye wo kwita ku matungo yabo aho kujya bategereza umukozi ubarizwa ku karere gusa kubafasha kuyitaho.

Ati “Aba bashinzwe ubworozi nibihuza ndetse n’aborozi bakaba bafite umukozi uhoraho mu kwita ku matungo ye bizoroshya no kumenya niba ibiryo byayo matungo byujuje ubuziranenge kuko bizaba byitahabwaho n’umuntu ubihugukiwe".

Minisitiri w’uhuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ibyo bizajyana no kuba bafite ibikoresho bipima ubwo buziranenge bakareba n’ububiko bwabigenewe kugira ngo bitangirika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka