Guverinoma yabonye amafaranga azafasha kongera inguzanyo zihabwa abahinzi

Guverinoma y’u Rwanda yabonye inguzanyo ya miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 117.8 Frw, azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongera uburyo abahinzi n’aborozi babona inguzanyo n’izindi serivisi z’imari.

Aya mafaranga azatangwa n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere (IDA), nyuma y’amasezerano y’inguzanyo yasinywe hagati yacyo na Repubulika y’u Rwanda, agamije gushyigikira umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya imbogamizi zikibangamira uru rwego.

Asobanurira abadepite umushinga w’Itegeko ry’Amasezerano y’iyi nguzanyo kugira ngo bawemeze, kuri uyu wa 21 Nyakanga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko uyu mushinga uzibanda ku kongera ibikorwa byo kuhira imyaka, guteza imbere ubuhinzi bukorwa mu buryo bw’ubucuruzi no korohereza abahinzi, amakoperative n’amasosiyete akora ubuhinzi kubona inguzanyo zo gushora imari no kongerera agaciro umusaruro.

Yagize ati "Uyu mushinga uzafasha kongera ibikorwa byo kuhira, guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kwagura serivisi z’imari n’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi."

Uyu mushinga ugizwe n’ibice bine birimo guteza imbere ibikorwa remezo n’ikorwa ry’ubuhinzi bufite agaciro, kwagura serivisi z’imari n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, gucunga umushinga no gushyiraho uburyo bwo gutabara byihuse igihe habaye ibiza cyangwa ibindi bibazo byahungabanya umusaruro.

Muri uyu mushinga hateganyijwe kubaka ibikorwa remezo byo kuhira mu gishanga cya Gabiro kizuhirwamo hegitari 975 no muri Cyohoha II kizuhirwamo hegitari 2,600, bikazafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Guverinoma ivuga ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40, ku nyungu ya 0%, aho izatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 11.

Mu myaka icumi ishize, urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no kugabanya ubukene.

Cyakora, Guverinoma ivuga ko igihe kigeze ngo rwibande cyane “ku buhinzi bukorwa mu buryo bw’ubucuruzi, aho kwishingikiriza gusa ku kongera umusaruro binyuze mu ishoramari rya Leta.”

Iyi nguzanyo ije mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yari iherutse gusaba Guverinoma kwihutisha gahunda yo gushyiraho Banki y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko abahinzi n’aborozi bagikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagezaga ku Nteko ibikorwa bya Guverinoma ku wa 9 Nyakanga 2026, ariko yavuze, Guverinoma ikomeje gushaka ubundi buryo bwo kongera ubushobozi bwo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, harimo no kubona inguzanyo z’igihe kirekire zifite inyungu ntoya nk’iyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka