Guverinoma y’u Rwanda yagejeje ku Badepite impinduka yifuza mu matora
Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Abadepite impinduka zitandukanye yifuza gushyira mu mikorere y’amatora, zirimo guhindura uburyo bwo gutora ku nzego zimwe, kongera igihe cyo gusimbuza abayobozi no kuvugurura imiterere y’inzego zitora, hagamijwe kurushaho kunoza imigendekere myiza y’amatora.
Izi mpinduka zagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ubwo yagezaga ku badepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora, ugamije guhuriza hamwe amavugurura amaze imyaka akorwa muri iri tegeko.
Kimwe mu by’ingenzi bigaragara muri izi mpinduka ni uburyo bwo gutora abajyanama ku rwego rw’Akarere. Ubusanzwe, abajyanama umunani batorwaga mu buryo butaziguye n’abaturage bose, ariko Guverinoma irifuza ko bajya batorwa mu buryo buziguye, banyuze mu nteko zitora.
Minisitiri Habimana yavuze ko ubu buryo bugamije kugabanya ubwinshi bw’abaturage bajya mu matora icyarimwe, bityo ntibasiragizwe, ahubwo bagahagararirwa n’abo bitoreye mu nzego zo hasi. Yagaragaje ko ubu buryo bwigeze gukoreshwa mu matora yo mu 2021 mu gihe cya COVID-19, bukaba bwaragaragaje ko bushobora gutanga umusaruro.
Yagize ati “Kubatora mu buryo buziguye bizatuma abaturage badasiragizwa mu matora, ahubwo bagahagararirwa n’abo bitoreye.”
Indi mpinduka ikomeye ni ijyanye n’inteko zitora abayobozi ku nzego z’ibanze n’iz’Umujyi wa Kigali, aho zitezwe kujya zigenwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika, aho kuba mu itegeko ngenga nk’uko byari bisanzwe.
Iyi ngingo yateje impaka mu badepite, bamwe bagaragaza impungenge z’uko bishobora kugabanya uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa bigatuma abaturage batamenya neza ibikubiye muri ayo mateka.
Mu gusubiza, Minisitiri Habimana yasobanuye ko intego ari ukugabanya guhindagura itegeko ngenga buri gihe habaye impinduka mu nzego z’ibanze, ashimangira ko Iteka rya Perezida rizagena izi nzego ryamaze gutegurwa.
Ku bijyanye n’imiyoborere, Guverinoma irifuza ko igihe cyo gusimbuza abayobozi bavuye mu nshingano cyongerwa. Ubusanzwe, amatora yo gusimbura uwavuye mu mwanya yakorwaga mu gihe gisigaye kitarenze amezi atandatu, ariko ubu hateganywa ko cyagurwa kikagera ku mwaka umwe.
Minisitiri Habimana yavuze ko impamvu ari uko amezi atandatu atari ahagije mu gutegura amatora mashya, cyane cyane iyo ahuriranye n’andi matora ateganyijwe. Gusa, yagaragaje ko mu gihe abayobozi benshi batagishoboye gukomeza inshingano ku buryo byabangamira imikorere y’inzego, bashobora gusimbuzwa hatitawe ku gihe cya manda gisigaye.
Hari kandi impinduka zigamije guhuza amategeko, hirindwa ko habaho kuvuguruzanya hagati y’itegeko ngenga rigenga amatora n’andi mategeko. Muri izo mpinduka harimo gukuraho zimwe mu ngingo zerekeye igihe abayobozi b’inteko bagombaga kumenyesha ko hari uwavuye mu nshingano, kuko ibyo bisanzwe biteganywa ahandi.
Mu biganiro byabaye, bamwe mu Badepite bagaragaje ko hari ibibazo bikwiye kwitabwaho, birimo n’abakandida biyamamaza batujuje ibisabwa bagatesha igihe inzego z’amatora. Depite Nizeyimana yatanze urugero rw’abajya gushaka kandidatire badafite ubushobozi buhagije bwo kuzuza ibisabwa.
Minisitiri Habimana yasubije ko ibyo bitazakemurwa n’itegeko ngenga, ahubwo bizasobanurwa mu mabwiriza arishyira mu bikorwa, aho hazagaragazwa ibisabwa ku bakandida ndetse n’ibijyanye n’imikono isabwa.
Ku kibazo cy’uko amategeko agenga amatora yakomeje guhinduka kenshi, Depite Mukarusagara yagaragaje impungenge ku buryo iri vugurura rishya ryazatanga ituze rirambye. Minisitiri yavuze ko guhuriza hamwe amavugurura yose mu nyandiko imwe bizafasha kugabanya impamvu zo kongera kurihindura.
Nubwo izi mpinduka zikiri mu rwego rwo kwemezwa, Guverinoma igaragaza ko zigamije gutuma amatora arushaho gukorwa mu buryo bunoze, bworohereza abaturage kandi butuma inzego z’imiyoborere zikomeza gukora neza mu bihe byose.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
nasabaga niba bishoboka naza njyanama zutugali numurenge ko zagabanywa dore ko henshi badakora transport yabo ntihagije committe nyobozi yumudugudu nayo iheruka itorwa ukora ni mudugudu na mutekano gusa . kurwego rwakarere naho nyobozi yakarere igiye ishyirwaho nkuko abayobozi buturere twumujyi wakigali bashyirwaho byaba ari byiza murakoze