Gutunganya imihanda y’imigenderano mu cyaro : Igisubizo ku musaruro waburaga uko ugera ku isoko
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwashyize ingufu mu gutunganya imihanda y’imigenderano yo mu cyaro, mu rwego rwo korohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kugera ku isoko.
Imibare itangwa na MININFRA igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri Gashyantare 2026 mu bice by’icyaro hamaze kubakwa imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 4428.13 harimo imishya yahanzwe, iyongerewe ubunini, iyashyizwemo kaburimbo yoroheje, n’indi y’ibitaka ariko itunganyijwe neza.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu kwita ku mihanda y’imigenderano mu cyaro, ariko hakiri n’indi myinshi ikwiye kwitabwaho. Yabigarutseho mu nama y’iminsi itatu yatangiye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, yahuje abaturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, barangajwe imbere na Banki y’Isi.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagize ati “Intego ikomeye tuganiraho muri iyi minsi itatu ni uburyo twarushaho gukorana kugira ngo twongere imihanda y’imigenderano yo mu cyaro cyangwa se tuzamure ubukungu bwo mu cyaro ndetse tunazamura uruhare rw’ubukungu bwo mu cyaro mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika. Iyi nama irareba Afurika yose ntabwo ari u Rwanda gusa.”
“Turaganira ku mihanda ituma umusaruro ugera ku isoko, turaganira ku biraro, ibyambu , amafumbire ava mu bindi bihugu, turareba uburyo dukorana neza ku mipaka, ndetse n’ububiko, aho tureba uko dushobora kubika ibyo dusarura. Turibaza ngo ni gute twazamura umusaruro w’ubuhinzi mu cyaro dukoresheje ubwikorezi?”
Avuga ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’imihanda y’imigenderano, Minisitiri Gasore yagize ati “u Rwanda rwakoze byinshi kuva mu myaka 10 ishize, rwubaka imihanda myinshi yo mu cyaro (feeder roads), twubaka ibiraro, ariko haracyari byinshi byo gukora kuko haracyari ibice bimwe na bimwe by’Igihugu aho usanga abaturage bibagora kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku isoko. Turacyafite urugendo, rero ni yo mpamvu inama nk’iyi iba ije kugira ngo buri wese yigire ku bandi, dutange ibyiza twagezeho, tunagaragaze imbogamizi zihari, dufatanye kuzishakira ibisubizo.”
Guteza imbere imihanda y’imigenderano mu bice by’icyaro ntibigirira akamaro abahinzi gusa, ahubwo iyo mihanda ifasha n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye gukora ingendo zabo nta nkomyi.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029) iteganya ko hazubakwa, hanasanwe ibilometero bisaga 300 by’imihanda yo ku rwego rw’Igihugu. Hari kandi imihanda y’imigenderano igera ku bilometero 500 izakorwa, mu buryo bwo korohereza abahinzi n’abacuruzi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mbwambariza igihe imihanda yo mu Karere ka Karongi izakorerwa? Kuva Kirinda ugera Karongi mu gihe cy’imvura ni ibibazo bikomeye. Kuva Twumba ugera Karongi ni ibindi....Aha hari uruganda rutunganya icyayi cya Gisovu hafi y’ishyamba rya Nyungwe, rwatangiye gukora cyera. Rufite umusaruro mwiza, ariko rufite ikibazo cyo kugeza umusaruro ku isoko. Nta muhanda uhari kandi warasabwe kuva hambere. Hari n’izindi nganda zubatswe vuba aha, haba urwa Gasenyi, haba urwa Rubagano, zose nta mihanda itunganye ihari. Ubwo sinibagiwe Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Bisesero rwabatswe muri 1998, n’uyu munsi kuhagera ni ingora-abahizi!