Gusura ku Mulindi w’Intwari bibafasha kurushaho kwimakaza Umuco w’ Ubutwari
Bitewe n’ inyota n’amatsiko Abanyarwanda benshi bafite yo kurushaho kumenya, gusobanurirwa, kumva no kureba amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, abaturage batuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro basuye ku Mulindi w’ Intwari nka hamwe mu hari ibirindiro bikomeye bya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Uru rugendo ni urwa kabiri nyuma y’uko basuye aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye i Kagitumba ndetse bagera no ku musozi wa Nyabwishongwezi umwanzi yarasiyeho Major General RWIGEMA Gisa Fred. Uru rugendo barusoreje i Gikoba ahazwi mu mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu nko ku Gasantimetero.
Bavuga ko gusura ahantu nk’aha biri mu mujyo wo kugira ngo buri Munyarwanda wese by’ umwihariko abatuye mu Kagari ka Ngoma, aya mateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu ajye akomeza kubaha imbaraga mu bikorwa byose bakora, babikorane ubwitange, ubushake no gukunda Igihugu mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa, ruzira amacakubiri, no gukomeza kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Intego nyamukuru y’ uru rugendo kandi ngo ni ukurushaho kumenya no kuzirikana amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, kugira ngo bikomeze byongerere imbaraga buri Munyarwanda wese mu rugendo rwo kwigira no mu guteza imbere Igihugu cye muri rusange byose bishingiye mu gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubudaherwa mu bikorwa bya buri munsi.
Abitabiriye uru rugendo bavuga ko by’umwihariko rugamije kwimakaza Umuco w’ Ubutwari mu rubyiruko, Kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Kwigira ku mateka no gushimangira umuco w’ubwitange mu guteza imbere u Rwanda, Gukomeza kwanga ikibi cyasubiza u Rwanda mu mateka mabi, no Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iki gikorwa cyakorewe ku Mulindi w’ Intwari, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’ Amajyaruguru tariki 02 Gashyantare 2026 cyitabiriwe n’Abaturage batuye mu Midugudu itandukanye igize Akagari ka Ngoma bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye(abakuze n’urubyiruko), ibigo bitandukanye by’abikorera, ndetse n’abandi baturutse mu tundi tugari tugize Umurenge wa Kicukiro bifuje kwifatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Ngoma, mu kwiga amateka y’urugamba rwo ku bohora u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|