Gukunda igihugu nyabyo birangwa no kurera neza abo tubyara - Minisitiri Uwimana Consolee
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee, asoza ihuriro ry’urubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, yashimiye Madame Jeannette Kagame wari witabiriye iryo huriro, ku nama nziza adahema gutanga na gahunda zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza by’umuryango zikorwa na Imbuto Foundation abereye umuyobozi.
Yagize ati, “Atwibutsa kenshi ko gukunda igihugu nyabyo birangwa no kurera neza abo tubyara. Kubyara no kurera abeza b’u Rwanda, bisaba ibiganiro mu muryango, uburere buboneye no gutoza abana indangagaciro zibafasha kugira imyitwarire ibarinda ibibashuka”.
Minisitiri Uwimana yibukije ko icyaha cyo gusambanya umwana, atari icyaha cy’umwana,atari ikibazo cy’umuryango we, ahubwo ari ikibazo kireba sosiyete Nyarwanda muri rusange.
Yagize ati, “ Kurwanya ihohotera rikorerwa abana, n’inda ziterwa abangavu bisaba umuryango urera kandi urinda umwana, bisaba abarezi bakunda umwana, kandi bakurikirana imibereho ye yose. Bisaba abaturage badaceceka, iyo babona umwana ari mu kaga kandi ashukwa. Bisaba by’umwihariko inzego zikora neza kandi zikorana zikumva ko umwana agomba kuba ku isonga akitabwaho”.
“Babyeyi namwe barezi bagenzi banjye, nta politiki, nta mategeko, nta gahunda, nta n’urwego byasumba uruhare rwacu mu kurera umwana. Umwana urezwe neza, ni uwitabwaho, uganirizwa, wisanzura ntatinye kubwira umurera ikibazo yahuye nacyo cyose”.
Minisitiri Uwimana ati,”Umuryango mwiza ni umuryango urimo urubyiruko rwiza nkamwe, urubyiruko rushoboye, rushobotse, rutekanye, kubera ko rutahohotewe…rubyiruko, muri amiringiriro y’igihugu cyacu, muri abafatanyabikorwa bakomeye kuri uru rugamba. Nimwirinde ibigare, nimwirinde kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, mwirinde irari, mureke kwishora mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi bibangiriza ubuzima. Ikindi buri wese abe ijisho rya mugenzi we”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|