Gukora umuganda cyangwa gutanga umuganda?
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, asanga imvugo ikoreshwa uyu munsi yo ‘gukora umuganda’ idakwiye, ahubwo ko imvugo ikwiye inafite inkomoko mu muco nyarwanda ari ‘gutanga umuganda’, bityo ko ku cyifuzo cye byahinduka.
Amb. Masozera agira ati “Mu Nteko y’umuco, ndabona dukwiye kongera gusubiza umuganda mu murongo w’umuco, kubera ko iyo urebye indorerwamo tureberamo umuganda, akenshi tuwurebera mu ndorerwamo y’ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage kandi ni byo. Ariko twumva dukwiye kuwubona no mu yindi ndorerwamo y’ingenzi y’umuco, nk’ishema n’inshingano mboneragihugu”.
Yongeyeho ati “Ikitwereka ko igisobanuro cy’umuganda kigenda kinatakara ni mu buryo tunavuga. Twagombye gukora ubukangurambaga bwitwa ‘ntibavu-bavuga’. Ubundi ntibavuga gukora umuganda, bavuga gutanga umuganda. Imiganda Abanyarwanda batangaga yari irimo indangagaciro nyinshi, ngira ngo usobanuwe muri ubwo buryo abantu barushaho kuwumenya neza”.
Ibi Amb. Masozera yabivuze yunga mu rya Senateri Frank Habineza, wagarutse gato mu mateka y’uburyo umuganda watangwaga, aho nk’umuntu inzu ye yabaga yasenyutse, abandi bazaga, buri wese akazana icyo afite cyangwa umuganda we, bakamwubakira inzu kandi ikomeye, na we akabona aho atura, kandi nta kiguzi.
Uretse kubaka inzu, habagaho no guha umubyizi utishoboye wo kumuhingira mu gihe ihinga ryabaga rigeze n’ibindi, bivuze ko umuganda wahoze mu muco w’Abanyarwanda.
Amb. Masozera akomeza avuga ko bakoze ubushakashatsi, ku bijyanye n’ubumenyi ku bigize umuco, baza gusanga ikibazo atari ubumenyi.
Ati “Abanyarwanda bazi agaciro n’akamaro k’umuganda ni ijanisha rinini nubwo tutarizi, ariko ni benshi. Dusanga rero ikibazo ari icyuho cy’ubumenyi no kubushyira mu bikorwa, ku buryo hari imyumvire yo kuvuga ngo ndabizi ariko simbikora. Tubivane rero mu bumenyi tubishyire mu bikorwa”.
Yungamo ko nk’uko habaho ba Ambasaderi b’ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) hirya no hino mu gihugu, hagombye kubaho na ba Ambasaderi b’umuganda.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe, ubwo Abasenateri bari mu nama nyunguranabitekerezo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abafatanyabikorwa bayo, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umuganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|