Yagize ati, “ Ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bugira amahame menshi bugenderaho, twebwe ubungubu tugendera ku mahame umunani.
Irya mbere ni ukutarimagura ubutaka, ni ukuvuga kutabukomeretsa cyane, bakarima aho bagiye gutera imbuto gusa. Ni ukuvuga ko kurimagura ubutaka ukabugira amasinde bitemewe."
Ihame rya kabiri ni ukugira ubutaka buhora butwikiriye, kubera ko iyo ubutaka butwikiriye ntibutwarwa n’isuri, kandi bugumana ubuhehere kuko amazi agumamo, bikaburinda kumagara.
Yagize ati,” Ubutaka bushobora kuba butwikirije isaso, cyangwa se ibisigazwa by’imyaka yasaruwe. Muri iryo hame twebwe iyo dusarura ibisigazwa biguma aho, dutwara igice cy’igihingwa dukeneye, niba ari ihundo ry’ishaka, cyangwa ikigori, ibindi bikaguma mu murima. Ubundi buryo ni ugukoresha ibihingwa bitwikira ubutaka. Bikorwa haterwa ibyatsi bikura vuba, bigatwikira ubutaka ariko bikazanaba ifumbire…"
Ihame rya gatatu, ni uguhinduranya imyaka mu murima. Ati, “ibyo abantu basanzwe banabikora bazi ngo iyo wahinze ibigori, nyuma uhinga ibishyimbo, nyuma ukaba wahinga n’imboga. Uko uhinduranya imyaka, bituma urwanya indwara, ukanakoresha intungagihingwa zitandukanye, kuko ibihingwa bikenera izitandukanye.Imvange y’intungagihingwa ibishyimbo bikenera itandukanye n’iyo ibigori bikenera. Iyo uhinduranya ibihingwa rero, buri gihingwa kiraza kigafata ibyo gikeneye."
Ihame rya kane ni ugukoresha amafumbire neza kandi ku rugero, ni ukuvuga kudakoresha menshi cyangwa se macyeya, ahubwo hagakoreshwa urugero rukwiye. Impamvu ngo ni uko iyo hakoreshejwe amafumbire menshi, cyane cyane ay’imvaruganda, harimo atuma ubutaka busharira.
Ihame rya gatanu ni ugukoresha neza imiti yica udukoko twangiza imyaka. Impamvu ni uko gukoresha nabi iyo miti, biteza ibibazo birimo kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, harimo nko kwica inzuki n’ibindi binyabuzima ubundi bikenewe kandi bifite akamaro.
Yagize ati, “ Ni ukwirinda gukoresha iyo miti nabi, ndetse aho biri ngombwa ntitunayikoreshe tugakoresha ubundi buryo butangiza”.
Ihame rya gatandatu ni ugukoresha amazi neza, hatarimo kuyasesagura, yaba amazi agezwa mu mirima binyuze mu kuvumerera, ariko n’ay’imvura.
Yagize ati, “ Igihe imvura iguye, dukoresha uburyo bushoboka, amazi y’imvura tuyafatira mu butaka ntagende. Ibyo byunganirwa na ya mahame yabanje. Iyo ahantu hatwikiriye amazi aribika, mu gihe cyo kuhira bigakorwa ku masaha ya nyayo. Kandi bigakorwa habanje kurebwa ngo igihingwa gikeneye amazi angana iki? Ese aya amazi tugiye gushyiramo igihingwa kizayakoresha?"
Ihame rya karindwi ari naryo ryitabwaho cyane muri RICA, ni ukuvanga ubuhinzi n’ubworozi bikagendana.
Yagize ati,” Ubuhinzi n’ubworozi biragendana. Mbese bikaba bibangikanye, ku buryo bimwe biva mu bworozi, bikoreshwa mu buhinzi, n’ibiva mu buhinzi bikoreshwa mu bworozi bikaba magirirane”.
Ihame rya munani ni ugukora ubuhinzi bwita ku bidukikije kandi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima, ni ukuvuga guhinga ariko n’amashyamba cyangwa ibiri mu mirima ndetse n’ibindi binyabuzima bikarindwa.
Ubuhinzi butangiza ubutaka, cyangwa se bukorwa hatwikirwa ubutaka, ngo butuma habaho gufungirana umwuka wa karuboni mu butaka, ugakoreshwa mu bihingwa kuko biwukeneye, aho kugira ngo ujye mu kirere kuko iyo ugeze mu kirere ugira uruhare mu kugihumanya.
Harerimana asobanura ko ubwo buhinzi butangiza bunajyana no gutera imbuto nziza, kugira ngo bitange umusaruro mwiza, ndetse n’icyororo cyiza kugira ubworozi butange umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|