Guceceka kwacu byabereye abatatwifuriza ineza intwaro yo kutugorekera amateka - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko guceceka kw’Abanyafurika, byabereye abatabifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yabo, abatabifuriza ineza bituma bamwe muri bo bayoboka inzira y’ibinyoma.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iryo huriro
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iryo huriro

Ni bumwe mu butumwa bwari bukubiye mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, n’abandi bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’uwo muryango, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.

Madamu Jeannette Kagame yabanje gushimira uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Régine Iyamuremye, avuga ko yaba abaye gito adafashe akanya ngo agire icyo amubwira.

Yagize ati “Imirimo wari ushinzwe ntabwo yari yoroshye, ariko wayoboye gitore, ubera benshi urugero. Twakurambagije tubizi ko izo nshingano zari ziremereye muri biriya bihe, ariko wabereye urumuri benshi mu rugendo rwo kubohoka, umurikira benshi mu kutwereka ko amahitamo ari aya buri wese kandi ashoboka. Tukwifurije ikiruhuko cy’izabukuru cyiza. Tuboneyeho kandi no guha ikaze Julienne mu mirimo ye mishya.”

Yabibukije ko uyu ari umwanya wo guharanira ibyiza, byagiye bibagoboka mu kwishakamo ibisubizo bibabereye, abasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe, gutegana amatwi, kungurana ibitekerezo, kuko byose bigize ipfundo ry’ubumwe bwabo, buberera imbuto z’ubudasa n’ubushishozi.

Aha kandi yanabasabye kuba menge agira ati “Kuba iterambere tugezeho riri ku rwego rushimishije, ndetse tukaba dufite n’umudendezo wo kubaho twunze ubumwe, ntibikwiye kutwibagiza intambara zitugose muri aka gace kacu, ndetse n’ahandi henshi ku Isi. Hadutse mu buryo buteye impungenge kwimakaza inzangano zishingiye ku mitandukanire mu bituranga. Byabaye urwitwazo rw’ababifitemo inyungu, bakoresha izi ngirwa-identities kugira ngo batubibemo inzangano.”

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda, nk’ishingiro ry’ubumwe bwabo, ni inzozi basangiye.

Ati “Dusangiye umuco, dusangiye ururimi, dusangiye igihugu, n’Imana y’u Rwanda kandi ikaba imwe. Umwihariko wa Unity Club ni ubutwari bwo guha umwanya ibiganiro bisa nk’aho bigoye kuri benshi. Iyo duhuye nk’uku, tukaganira, n’uko tuzi neza ko guceceka bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye.”

Yavuze ko bambuwe ubusesenguzi bw’amateka y’umugabane wabo (Afurika) babyemera.

Yagize ati “Guceceka kwacu, byabereye abatatwifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yacu, rimwe na rimwe ugasanga hari bamwe muri twe bakayoboka iyo nzira y’ibinyoma.

Arongera ati “Niyo mpamvu dukwiye guhagurukira umuco wo kwandika amateka yacu, kuyabika neza, no kuyigisha, kugira ngo tutazisanga ibyo tuganirira muri aya mahuriro, cyangwa se aho dukorera byarasibanganye.”

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka