Guceceka kandi ubona ahari akarengane ni uguhembera Jenoside – RESIRG

Urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, RESIRG rufite icyicaro Bruxelles mu Bubiligi, ruravuga ko abantu bagomba kuzirikana ko batagomba kwicecekera, mu gihe hagaragaye ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa, na mbere yuko habaho amahano nka Jenoside.

Déo Mazina, Umuyobozi wa RESIRG asbl
Déo Mazina, Umuyobozi wa RESIRG asbl

Ubu butumwa, RESIRG ibushyize ahagaragara mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

RESIRG yavuze ko kugeza ubu amahoro yagarutse mu Rwanda, ariko mu bihugu bimwe na bimwe bikikije u Rwanda, kwanga no kugirira nabi Abatutsi biracyakomeje, nk’aho nta somo ibyo bihugu byakuye ku mateka.

RESIRG ikomeza ivuga ko ibintu nk’ibyo, byerekana uburyo imvugo y’urwango n’urugomo, no kuvangura bishingiye ku moko, bibangamira ubumwe n’ubworoherane.

Kandi ikibabaje nk’uko urugaga RESIRG rukomeza rubivuga, ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside n’inzangano atari bishyashya, ikindi kandi urugero n’ingaruka zabyo bikaba bikomeje kwiyongera bitewe n’ikoranabuhanga mu itumanaho, imbuga nkoranyambaga, n’ubwenge buhangano.

Kubera iyo mpamvu rero, urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi (RESIRG asbl) rwafashe ingamba zo gushimangira akamaro k’imirimo y’ubushakashatsi kuri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu rwego rwo gusobanura neza ibyayo no gufata ingamba zo kuyikumira.

RESIRG yiyemeje kandi kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere gahunda z’uburezi, nk’uko biteganyijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi UNESCO, ribyibutsa rigira riti: ‘Kuko intambara zivukira mu bitekerezo by’abagore n’abagabo, ni mu bitekerezo by’abo bagore n’abagabo hagomba kubakirwa inkingi z’amahoro’. Uburezi bufite uruhare runini mu guhangana n’ihohoterwa, no kugira uruhare mu muco w’amahoro ushingiye ku kubahana no kwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

RESIRG ishimangira ko uwo murimo w’uburezi ugomba no kuzirikana uruhare rwo kwibuka, cyane cyane ku bavutse nyuma ya Jenoside, ariko bagakomeza guhura n’ibibazo by’ihungabana. Ni ngombwa gusesengura no gusobanukirwa n’ingaruka ziterwa no guhererekanya iryo hungabana mu bisekuru n’ibisekuruza.

Kugira ngo kwibuka bihore bijyanishwa no kwiyubaka, urugaga RESIRG rufite intego yo gukomeza igikorwa cyo gushakisha ukuri, kwita ku burezi no kumenya ibikorwa bitandukanye bigendanye n’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo   ( 1 )

Urakoze cyane Gasana! RESIRG igize neza.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 10-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka