Gisozi: Baranenga abatinyutse gushinjura Oswald Rurangwa wakatiwe burundu

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, baranenga abantu baho batinyutse gushinjura Oswald Rurangwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse Urukiko rukamukatira burundu, kuko ngo birengagiza ibyo bazi.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Umurenge wa Gisozi, Nzayisenga Patrice, agaruka ku bugome bwa Oswald Rurangwa, wishe Abatutsi benshi ku Gisozi n’ahandi henshi mu Mujyi wa Kigali, akavuga ko atumva ukuntu hari abantu bamushinjuye.

Yagize ati “Oswald Rurangwa wari ukuriye interahamwe, nyuma yo gukora Jenoside hano mu Murenge wacu wa Gisozi, yarambutse ajya kuyikomereza ku Kinamba, ku Muhima, Sainte Famille na Saint Paul, aho hose tukaba tumushinja abantu bacu. Uyu mugabo yari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gasave, akaba na Perezida wa MRND ku rwego rw’umurenge akaba yari n’umuntu wize usobanukiwe, ibyo byose byamuhesheje ubudahangarwa bityo atumarira abantu bacu”.

Ati “Uyu ni umwanya umuntu aba abonye wo kunenga abantu batinyutse gushinjura Oswald Rurangwa. Urukiko ubwarwo kugira ngo ruzajye kwemeza ko umuntu akatirwa burundu, ruba rufite ibimenyetso bifatika ko uwo muntu ari ruharwa, yoretse imbaga. Ariko, ibyo ntibyabujije ko abo bantu ntavuze mu mazina, bajya kwandika bagaragaza ko Oswald Rurangwa nta kintu yakoze, ndetse ko no mu gihe cya Jenoside abamubonye babonaga arebana impuhwe. Aho muri mumenye ko mwatubabaje”.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Umurenge wa Gisozi, Nzayisenga Patrice
Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Umurenge wa Gisozi, Nzayisenga Patrice

Nzayisenga agaragaza kandi ko ubwo Oswald Rurangwa aheruka mu Rukiko ku ya 31 Werurwe 2026 ari na bwo yakatiwe, ngo yakomeje gukomeretsa abarokotse Jenoside, aho ngo yafataga urupapuro ruriho amazina y’abishwe, akarukubita ku meza avuga ngo “nta muntu n’umwe uriho waguye ku Gisozi”.

Aha ngo ni ho Urukiko rwahereye rumubaza ruti “ko uvuka mu murenge ushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, urabivugaho iki?” Oswald Rurangwa ngo yarasubije ati “Isi yose iza gushyingura hano”.

Nzayisenga avuga ko ayo magambo ya Oswald Rurangwa yavugiye mu Rukiko, ari ayo gukomeza gutoneka abarokotse Jenoside.

Ati “Hejuru y’agahinda tugendana mu mutima, nyuma y’ibintu biturimo bituremereye tudafite inkindi twabikoraho, ariko umuntu waduhekuye agakomeza akadutoneka ariko tukihangana, icyo ni cya gihango dufitanye n’Inkotanyi zaturokoye”.

Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda yafatanyije na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Oswald Rurangwa akavanwa muri iki gihugu akaza kuburanira mu Rwanda, aho yakoreye ibyaha.

Oswald Rurangwa yari yaracikiye ubutabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 30 n’Inkiko Gacaca, iki gihugu kiza kumugarura mu Rwanda ku itariki 7 Ukwakira 2021, atangira kuryozwa uruhare rwe muri Jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Ibijyanye na Oswald Rurangwa, byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026, ubwo abo mu Murenge wa Gisozi ndetse n’abaturutse ahandi babatabaye, bahuriraga ku rwibutso rwa Kigali, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Oswald Rurangwa wishe Abatutsi benshi muri Kigali
Oswald Rurangwa wishe Abatutsi benshi muri Kigali

Ibitekerezo   ( 1 )

Humura Rwanda🕯️🕯️.
Ntituzongera kwicwa ukundi.

Inkotanyi mwarakoze kuturokora🤲

Liberatha yanditse ku itariki ya: 13-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka