Gashora: Imibiri 52 yabonetse nyuma y’imyaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri uyu wa 11 Mata, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, mu cyahoze ari Komine Gashora habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 52 yabonetse.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba iyi myaka yose ishize bagishyingura bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe no gutinda gutanga amakuru.
Yagize ati “Gukomeza gushyingura nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe bigaragaza ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize, ndetse n’ingaruka zo kudatanga amakuru ku byabaye. Ibi ariko ntibiduce intege, ahubwo biduhe umukoro wo kwigisha cyane cyane urubyiruko.”
Yakomeje ashimangira ko gushyingura imibiri yabonetse biha imiryango icyizere n’amahoro, kuko bamenya aho ababo baruhukiye.
Ibi byashimangiwe kandi n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukandanga Speciose, witabiriye iki gikorwa. Yagaragaje ko bishimiye guherekeza abari barambuwe uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro.
Ati“Uyu mwaka, Kwibuka mu Karere ka Bugesera by’umwihariko muri Gashora, bijyanye no guherekeza imibiri 52 y’abacu bishwe muri Jenoside. Bari bamaze imyaka 32 bambuwe icyubahiro cyo gushyingurwa neza, ariko uyu munsi tukaba tukibasubije, twongera gushimangira agaciro ka buri buzima.”
Yongeyeho ko n’ubwo nta jambo rishobora gukuraho ibikomere by’abarokotse, gushyingura mu cyubahiro bigira uruhare mu kubazanira ituze no kumenya iherezo ry’ababo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Gashora bagaragaje ko iki gikorwa kibafasha gukira ibikomere.
Nkurunziza Pierre Damien, ukomoka mu Murenge wa Rilima, yagize ati “Twishimiye guherekeza abo tutigeze tubasha guherekeza. Ni ishimwe rikomeye ku gihugu cyagize uruhare mu gutuma imibiri y’abacu iboneka igashyingurwa mu cyubahiro.”
Na ho Niyonagira Laurence yavuze ko kubona amakuru y’aho ababo bari nyuma y’imyaka 32 ari iby’agaciro gakomeye.
Ati “Twamaze imyaka myinshi dushakisha abacu tutazi irengero ryabo. Kuba ubu twabonye imibiri yabo tukabashyingura mu cyubahiro bitanga ihumure rikomeye ku mitima yacu.”
Icyahoze ari Komine Gashora ubu kigizwe n’imirenge ya Gashora, Rweru, Rilima na Juru. Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rushyinguyemo imibiri 5229 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri 52 yashyinguwe kuri uyu munsi yatumye umubare w’abashyinguye muri uru rwibutso ugera ku 5,281.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
kwibuka abacu bazize
ukobavutse tuzahora tubibuka TWIBUKEtwiyubakakucuro 32 genoside is
never again
Mwakoze kuza kudufasha kubwira n’abari ahandi amateka y’icyahoze ari komini Gashora!
Twibuke twiyubaka. Ibyabaye ntibizasubire