Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda bashyikirije imiryango cumi n’ibiri impano y’inzu
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru birimo kubera mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ahatashywe ku mugaragaro inzu 6, buri yose irimo ebyiri, zigenewe imiryango 12 yiganjemo abasenyewe n’ibiza.
Imirimo yo kubaka izo nzu yakozwe binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP2026).
Abahawe inzu bashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema kubatekerezaho, babwizeza kuzazifata neza zikazagirira akamaro n’abandi bazabakomokaho.
Costazia Akingeneye wo mu Murenge wa Mugunga, ni umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inzu, avuga ko yagwiriwe n’ibiza byamusenyeye inzu, bikamutwarira imirima n’amasambu, agasigara ahagaze amaranasa n’umuryango w’abantu batanu.
Ati "Tubaho nabi mu buzima bubi, tutagira icyo kurya, kuryamaho, tuba ku gasozi. Leta y’Ubumwe yo kagira Imana mu Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yohereje abayobozi ngo baze kureba ibyo bibazo byabaye iwacu, biba ngombwa ko badukura aho hantu bajya kudukodeshereza inzu, tuzimazemo imyaka ibiri."
Yungamo ati "Muri iyo myaka ibiri twabayeho neza kubera kudutangira amafaranga ya banyiri nzu. Imyaka ibiri aho ishiriye twumva inkuru nziza ivuga ko bagiye kutubakira inzu, barazubatse ziruzura. Ni inzu nziza cyane, zirimo umuriro, ibigega by’amazi, ibiryamirwa, ibyo kurya, aho kubika ibyo kurya, mbese tubayeho neza mu buzima. Nyakubahwa Paul Kagame adukuye ahantu hakomeye. Turi imiryango 12 yubakiwe, n’abandi basigaye inyuma nizeye ko barimo kubazirikana."
Muri rusange abubakiwe barashimira ubwitange n’umurava by’Ingabo na Polisi by’Igihugu babafashije kububakira inzu hamwe n’abaturage babaye hafi mu mirimo yose yakozwe kugira ngo zigere aho bazitaha.
Babikuye ku mutima kandi abasenyewe n’ibiza bashimiye Perezida Paul Kagame udahwema kubazirikana no kubashakira ibyiza bamwizeza kuzafata neza inzu bahawe.
Akingeneye ati "Izi nzu mureba zirakomeye ntaho zizajya, tuzaziraga abuzukuru n’abuzukuruza, ku bw’imbaraga za Nyakubahwa Paul Kagame uhora atuzirikana uko buceye n’uko bwije, aduhozaho umutima, Imana izamuhe umugisha, abantu twahuye n’ibiza turamushima ku buryo bukomeye cyane. Izi nzu tuzazifata neza, tuzazigirira isuku umunota ku munota, tuzazigira igikorwa cyiza cya Leta, ku buryo azajya yohereza abantu bo kudusura bagasanga tubayeho neza."
Ibi birori byitabirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitille Mukantaganzwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Urubyiruko Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, abayobozi bakuru muri Polisi, ku rwego rw’Intara n’Akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|