Fuso ifite puraki RAB 978 P yakoze impanuka, yari ihagaze irimo kozwa. Kigingi wayo yazamuye caisse-arriere kandi harimo vitesi ya mbere, aho kuyishyira muri puwe moru (point mort); nk’uko bitangazwa n’umushoferi wayo.
Imodoka yahise igenda igonga inzu y’ubucuruzi yari mu metero nkeya uvuye aho yari ihagaze, irasenyuka ku ruhande rw’imbere.

Ku bw’amahirwe, iyo mpanuka nta muntu yahitanye usibye inzu yangiritse, imodoka igahombana imbere na parabulise (pare-brise) igasatagurika buhoro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|