Gahunda y’u Rwanda yo kurwanya ubukene yabonye inyunganizi ya Miliyari 30 Frw
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Budage, ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’Abadage (KfW), basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 18 z’amayero (ahwanye na miliyari 30.5 Frw) agenewe gutera inkunga gahunda zo kurwanya ubukene.

Ni nkunga izashyirwa mu bikorwa binyuze mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).
Iyi nkunga izafasha mu kunganira ingo zitishoboye mu bijyanye n’imirire (Nutritional Sensitive direct Support), no gufasha ingo z’abageze mu zabukuru badashobora gukora n’abafite ubumuga.
Izanafasha abatishoboye kubona imirimo rusange cyane cyane ijyanye no gutunganya ibikorwa remezo (Public works) biba bikenewe mu Turere dutandukanye, mu Mirenge no mu Midugudu.

Ikindi izafashamo ni ukwita ku ngo zitishoboye mu gihe zihuye n’ibibazo bitandukanye nk’ibiza.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 6 Ukwakira, yari ahagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa hamwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann.
Minisitiri Murangwa, yavuze ko ari amasezerano aziye igihe kubera ko hashize igihe kinini ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza.
Yagize ati “Ibi bishimangira ko tugifitanye umubano mwiza kandi tuzakomeza gukorana neza no mu zindi gahunda dufitanye.”
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko kwita ku baturage barwo bishobora gutanga umusaruro bikagera ku ntego yo kugabanya ubukene.

Yagize ati “Mwese muzi imibare ishimishije twabonye by’umwihariko iheruka yo hagati ya 2017-2024, u Rwanda rufite politike yo kugabanya ubukene, ni nayo mpamvu ubukene bugabanuka. Rimwe na rimwe mba numva ari ibintu byoroshye kubyumva, ufite politiki yo kugabanya ubukene, urakora ibisabwa, kandi ufite abafatanyabikorwa beza nk’u Budage, yego ugomba kugera ku ntego.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’abaturage no guhuza ibikorwa muri LODA, Maurice Nsabibaruta, avuga ko nubwo muri icyo kigo basanzwe bafite gahunda zo gufasha abaturage batishoboye kugira ngo bave mu bukene zirimo VUP, inkunga bahawe izarushaho gutuma gahunda yo gukura abaturage mu bukene yihutishwa.

Yagtize ati “Mu bushakashatsi bwa karindwi bw’ingo n’imibereho yazo (EICV7) mwabonye ko u Rwanda rwabashije kugabanya ubukene kuva kuri 38% kugera kuri 24%. Ni intambwe ikomeye cyane. Ubu bushobozi noneho buradufasha kwihuta cyane mu cyerekezo cy’igihugu, kugira ngo tugere ku ntego yo kurandura burundu ubukene n’ubukene bukabije mu myaka itanu iri imbere.”


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|