Expo iratangira mu masaha make: Abashoramari barategura aho bazakirira abakiriya

Guhera ku wa Kabiri tariki 28 Nyakanga, i Kigali, haratangira imurikagurisha mpuzamahanga Expo2026, i Gikondo.

Imirimo yo kwitegura iri murikagurisha Mpuzamahanga ngarukamwaka, rizaba riba ku nshuro ya 29, irarimbanyije.

Stand zose zizamurikirwamo ibikorwa, zamaze kubakwa, zikaba zirimo gukorwaho imirimo mike yo gusoza, ku buryo ab’inkwakuzi bayirangije bakaba batangiye gushyiramo ibikorwa bateganya kumurika.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), buvuga ko imyiteguro igeze ku kigero cya 98%, aho kugeza mu masaha y’igitondo cyo ku wa 27 Nyakanga 2026, ibigo n’Inganda zikorera mu Rwanda zari zimaze kwiyandikisha zirenga 150, mu gihe abazamurika baturutse mu mahanga barenga 120.

Ni ku nshuro ya mbere iyi Expo igiye kwitabirwa n’ibihugu birenga 20, muri uyu mwaka ikazitabirwa n’ibirimo Ethiopia na Sénégal ku nshuro ya mbere.

Ushinzwe atangazamakuru n’itumanaho muri PSF, William Bunungwire Muhoozi, avuga ko imyiteguro ya Expo2026, iri ku kigero cyiza kandi ko n’ubwitabire bw’abamurika bwabaye bwiza cyane.

Agira ati “Twateganyaga abamurika baturuka mu Rwanda barenga 200, no mu mahanga ni uko, ariko barimo kwiyandikisha buri munsi. Hari icyizere ko muri ibi byumweru bitatu hari abazakomeza kwitabira kumurika ndetse no gusura, bivuze ko imibare izagenda ihindagurika.”

Bunungwire avuga ko hashize iminsi abazamurika batunganya aho bazamurikira, hakorwa imirimo itandukanye, irimo kubaka, gusiga amarangi, ku buryo imirimo irimo kugana ku musozo, kuko abantu batangiye kwemererwa kwinjizamo ibicuruzwa bazamurika, kugira ngo babipange neza aho bizamurikirwa.

Ni Expo izarangwa n’udushya dutandukanye ugereranyije n’izindi zagiye zibaho, nkuko bisobanurwa na Bunungwire.

Agira ati “Ntabwo Expo y’umwaka ushize izasa n’uyu mwaka, kuko hari umwihariko mu bicuruzwa, abitabira no mu bimurikwa n’imyidagaduro. Mvuze nko ku bizamurikwa, ni gacye hajyaga hagaragara imodoka zikoresha amashanyarazi. Muri iyi Expo zizamurikwa. Ubundi twajyaga tugira ibihugu 15 cyangwa 17, ubu ngubu ibimaze kwemeza ko bizitabira biragera 20.”

Yungamo ati “Mu myidagaduro hari ibigo twakoranye amasezerano kugira ngo bizazane abahanzi, baze basusurutse abazitabira, ni ukuvuga ngo uwo ni umwihariko Expo y’uyu mwaka ifite.”

Abaturarwanda barahamagarirwa kwitabira Expo2026, kuko bazabona hafi ibyo bahaha, birimo n’ibyo baburiye ahandi, yaba mu bikoresho by’ubwubatsi, imodoka, imyenda, inkweto n’ibindi bikorwa birimo iby’imyidagaduro, ibinyobwa n’amafunguro.

Biteganyijwe ko muri rusange Expo2026, izarangira yitabiriwe n’abamurika barenga 500, ikazasurwa n’abarenga ibihumbi 300, mu gihe urubyiruko rurenga 2000 ari rwo biteganyijwe ko ruzabonamo amahirwe y’akazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka