Expo 2026: Dore uko ikoranabuhanga rizarangira abakiriya aho ibyo bashaka biri
Abazitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya Rwanda International Trade Fair (RITF) 2026, rizwi nka Expo, bagiye kujya bifashisha ikoranabuhanga ribayobora mu buryo bworoshye kugira ngo bamenye aho stand z’abamurika ziherereye, aho bahera bajya aho bifuza ndetse banagure ibicuruzwa bifashishije telefone zabo.
Iri koranabuhanga rikorera ku rubuga rwa RITF Expo Guide, rwateguwe mu rwego rwo korohereza abashyitsi bazitabira Expo izabera ku Kibuga cy’Imurikagurisha cya Kigali (Kigali International Expo Ground) kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 17 Kanama 2026.
Mu gihe ubusanzwe abantu bakoreshaga amakarita y’impapuro cyangwa bakabaza aho stand runaka iherereye, ubu bazajya bafungura urubuga kuri telefone cyangwa mudasobwa, bahitemo ikigo cyangwa ibicuruzwa bashaka, maze bahabwe inzira ibageza aho bifuza.
Iyi sisitemu ifite ikarita ikorana n’ikoranabuhanga (interactive map), igaragaza stand zose ziri mu imurikagurisha, ikanerekana inzira yoroshye umuntu anyuramo kugira ngo agere ku yo ashaka gusura. Ibi bigabanya igihe umuntu amara ashakisha aho ajya, bikanamufasha gusura stand nyinshi mu gihe gito.
Ikindi cyihariye ni uko umushyitsi ashobora gushakisha izina ry’ikigo cyangwa icyiciro cy’ibicuruzwa, nk’ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga, amabanki cyangwa ubukerarugendo, hanyuma sisitemu ikamwereka aho biherereye.
Urubuga kandi rutuma umuntu areba amakuru arambuye ku bamurika, akamenya ibyo bacuruza ndetse, ku bakoresha iyo serivisi, akanashobora gutangira gutumiza cyangwa kugura ibicuruzwa atavuye ku ikarita y’imurikagurisha.
Mu rwego rwo korohereza abantu benshi, uru rubuga ruboneka mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, bityo rukaba rwifashishwa n’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye.
Abategura Expo bavuga ko iri koranabuhanga rigamije kuzamura ubunararibonye bw’abashyitsi, gufasha ibigo byamurika kuboneka byoroshye no kongera amahirwe y’ubucuruzi hagati y’abamurika n’abasura imurikagurisha.
U Rwanda rumaze imyaka hafi 30 rutegura Rwanda International Trade Fair, ibarwa nk’imurikagurisha rinini kurusha ayandi mu gihugu, rihuza amagana y’ibigo byo mu Rwanda n’iby’amahanga bikamurika ibicuruzwa na serivisi zitandukanye. Muri uyu mwaka wa 2026 hateganyijwe ko rizitabirwa n’abamurika barenga 500 baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, rikamara iminsi 22.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|