Ese koko nta biryo bihari, imirenge ishonje irazira iki?

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buhinzi muri 2025 yasohotse mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize igaragaza ko umusaruro wa bimwe mu biribwa by’ingenzi wagabanutse muri rusange mu bihembwe byose by’ihinga, ugeranyije n’umwaka wa 2024, kandi hari imirenge ikirimo abaturage bataka inzara.

Umusaruro wa bimwe mu bihingwa bikoreshwa cyane wariyongereye, aha twavuga nk’ibirayi, aho mu bihembwe by’ihinga byose bya 2025 wazamutse.

Mu gihembwe A umusaruro wageze kuri Toni 475,785 naho muri B ugera kuri toni ibihimbi 314, mu gihe mu gihembwe cy’ihinga C habonetse umusaruro ungana na Toni ibihumbi 94,8.

Iyi mibare igaragaza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 17% mu bihembwe byose by’umwaka wa 2025, ugereranyije na 2024.

Umuceri na wo wiyongereye gacye, ugera kuri Toni ibihumbi 69,6 mu gihembwe cy’ihinga A, naho mu cya B haboneka Toni ibihumbi 72,9. Muri rusange ugereranyije umwaka w’ihinga wa 2025 na 2024, umuceri wiyongereyeho 0.2%.

Ku rundi ruhade ariko, umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo waragabanutse nk’uko iyo raporo ibyerekana.

Ibigori byahinzwe byatanze umusaruro ugera kuri Toni 481,246 mu gihembwe cya A bigaragaza igabanyuka rya 5.3% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2024, naho mu cya B uba Toni ibihumbi 117, na bwo ugabanukaho 1.2% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka wari wabanje.

Umusaruro w’ibishyimbo wageze kuri Toni ibihumbi 230,4 mu gihembwe cy’ihinga A bigaragaza igabanuka rya 1.2% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka wabanje, naho mu cya B heze ibishyimbo bingana na Toni ibihumbi 240,7 bigaragza igabanuka rya 0.6% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2024.

Tumwe mu turere tuvugwamo inzara

Mu minsi ishize humvikanye inkuru y’abaturage bo mu Karere ka Kayonza batakaga inzara, bagashinja abayobozi babo kubarangarana, kuko ngo izuba ryari ryacanye cyane bituma ibyo bahinze bitera, bakavuga ko bagombaga gushakirwa inkunga y’ingoboka.

Iki ni ikibazo cyabaye ku baturage b’Imirenge ya Kabare, Rwinkwavu, Mwiri na Ndego, uduce dukunze kwibasirwa n’izuba. Iki kibazo giherutse kwirukanisha Umuyobozi w’aka Karere, Nyemazi John Bosco n’abamwungirije uko ari babiri.

Nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye, abaturage b’iyo mirenge bagenewe ibyo kurya birimo ibigori n’ibishyimbo.

Iby’iyi nzara biravugwa ubu, nyamara Akarere ka Kayonza kari muri dutanu twa mbere twejeje imyumbati myinshi muri 2025, nk’uko raporo ya NISR ku buhinzi muri uwo mwaka ikomeza ibigaragaza. Birumvikana ko abaturage batatungwa n’imyumbati gusa, ariko imyumbati igenda ihinduka igihingwa ngengabukungu mu Rwanda, ku buryo yavaho ifaranga ryaha umuturage ubushobozi bwo guhaha.

Mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, na ho habaye ikibazo cy’amapfa kubera izuba ryinshi ryavuye imyaka bahinze ikuma, biba ngombwa ko Leta ibaha ibyo kurya by’amezi atatu mu gihe bategereje umusaruro w’ibyo bahinze.

Ahandi abaturage baherutse kuvuga ko bashonje ni mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, aba na bo bakaba basaba ubuyobozi ko bwabaha inkunga y’ingoboka, bakabona ibyo kurya byabatunga nibura mu gihe gito kiri imbere. Nyamara muri rusange aka karere kabarwa mu twagize umusaruro mwiza mu mwaka ushize, kuko kari muri dutatu twa mbere twejeje ibishyimbo, imyumbati n’umuceri byinshi.

Abaturage bati iki?

Umugore wo mu Murenge wa Ndego muri Kayonza, Iragena Olive, avuga ko izuba ryabashegeshe, imyaka bahinze yose yumye ari yo mpamvu inzara yabinjiriye.

Agira ati "Twari twarahinze ibishyimbo n’ibigori ariko byose biruma kubera izuba rya hano, ubu se twakwirirwa tubiba amasaka! Hano iwacu akenshi turabwirirwa ndetse hari ubwo tukaba tunaburara. Icyakora muri iyi minsi Leta yaratugobotse iduha ibyo kurya iminsi ikicuma, turayishyimira cyane. Tugize amahirwe twakweza ubutaha".

Yungamo ati “Hano iwacu kuhabona imvura ntibyoroshye, wagira ngo hari icyo twacumuye. Icyo dusaba Leta ni uko yadufasha hagashyirwa uburyo bwo kuhira imyaka kuko ubusanzwe harera, bityo ntitugahinge twizeye imvura gusa, ni bwo twazajya tweza nk’abandi. Bitabaye ibyo wazasanga nta bantu bagituye hano, kuko bagenda basuhuka buhoro buhoro”.

Dusengimana wo mu Murenge wa Nyabitekeri wari wahinze ibishyimbo n’ibigori kuri are 45, avuga ko ibura ry’imvura ryamukozeho.

Ati “Ibishyimbo byarumye bishiramo, utugori twararanduye tujya kutugaburira amatungo. Ahantu nezaga toni eshatu z’ibigori n’ibilo 360 by’ibishyimbo byose byararumbye nta n’ibilo 30 nzahakura. Turifuza ko ababishinzwe batubonera uburyo bwo kuhira, kuko kwiringira imvura bitagikunda kubera imihindagurikire y’ibihe".

Perezida Kagame na we aherutse kuvuga ku kibazo cy’inzara yibasiye bamwe mu baturage, ahereye ku kibazo cyabaye muri Kayonza aho cyagaragajwe n’itangazamakuru abayobozi baricecekeye, akavuga ko kuba bo badashonje batabyitaho.

Yagize ati “Ibi nubwo bivugwa i Kayonza biri n’ahandi henshi, biba mubireba mukabyihorera, kuko aba bayobozi baba badashonje, bo ntacyo babuze, ntabwo bita ku bandi bo bakeneye ibyo bashaka.”

Iby’iki kibazo, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo hateranaga Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka