Eid Al Adha: Mu Rwanda haratangwa ibitambo ku matungo arenga ibihumbi bitatu

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko ku munsi wa Eid Al Adha urimo kwizihizwa kuri uyu wa Gatatu hatangwa ibitambo ku matungo 3,078.

Ni amatungo arimo Inka 1894 hamwe n’Ihene 1182 atangwamo ibigitambo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’iminsi ine yagenewe ibitambo uhereye ku wa 27 Gicurasi.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, avuga ko muri ayo matungo harimo atangwa n’abafatanyabikorwa, yose akazasaranganywa mu buryo bwiza mu gihugu hose.

Ati "Hagiye gukurikiraho gahunda yo kujya kubaga biriya bitambo, tuba twarasabye uburenganzira mu nzego zitandukanye, twaramenyesheje iyi gahunda. Ubu nicyo kigiye gukurikiraho, kandi biteguye neza ku buryo burimo ubuhuzabikorwa bwiza kugira ngo bisaranganywe kuko Uturere 30 twose gahunda yo kutugeramo irahari."

Bamwe mu bayisilamu bavuga ko umunsi nk’uyu ari umunsi iyo babaze batumira bagenzi babo, bagasangira ndetse bakanafasha abatishoboye kugira ngo hatagira ubura amafunguro, ariko kandi ngo baba barimo no kubahiriza itegeko ry’Imana.

Jamal Sibomana, avuga uyu ari umunsi wo gufatanya no gusangira n’inshuti n’abavandimwe.

Ati "N’abavandimwe bacu batari Abayisilamu twese uyu munsi mucyo Imana yaduhaye, uwabonye inyama agasangira n’umuturanyi we, ari uzihabwa ntabwo ari buzirye wenyine, ari n’uwabaze araha abaturanyi be n’abatishoboye."

Shadia Uwimana ati "Hari abakene muri twe baba badafite amafunguro, bikadufasha kuba twasangira, mbese biba ari ibyishimo kuko bitwibutsa urwibutso rwiza Intumwa y’Imana Ibrahim yadusigiye, y’uko tugomba kumvira Imana kuko ibyo iba idutegetse si uko iba itwanze, ahubwo aba ari byiza kuri twe."

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, buvuga ko muri uyu mwaka Abayisilamu b’Abanyarwanda bashoboye kujya gukora mutambagiro mutagatifu (Hajj), ari 72 barimo 62 bagiye muri gahunda isanzwe y’uwo muryango yo gufasha Abanyarwanda kujya gukora umutambagiro mugatifu hamwe n’abandi 10 mu buryo bwihariye bw’abashyitsi b’umwami wa Arabia Saoudite.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka