Tariki 15 Gicurasi 2026, nibwo byemejwe ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Ntara ya Ituri, hagaragaye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, hagendewe ku bari bamaze kugaragaza ibimenyetso simusiga.
Ku wa 16 Kamena 2026, nibwo MINISANTE yashyize ahagaragara itaganzo ihumuriza Abanyarwanda n’abarutuye ko mu nta muntu icyo cyorezo kiragaragaraho mu Rwanda.
Rigira riti "Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda, no mu duce bihana imbibi. Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho icyorezo cyamenera hose."
Nubwo mu Rwanda bari maso kandi biteguye gatahura byihuse aho Ebola yamenera hose, muri RDC ntabwo bimeze neza, kuko Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima yaho, igaragaza ko kugera ku wa 15 Kamena, abari bamaze kwandura bapimwe ari 837, barimo 29 bashya, naho 4 bakaba aribo bahitanywe nayo kuri uwo munsi.
Muri rusange umubare w’abamaze kwicwa n’icyo cyorezo kuva muri Gicurasi ni 196, aho igipimo cy’impfu kigeze kuri 23,4%.
Abantu 49 ni bamaze gukira, mu gihe abarwayi bari mu kato ari 376.
Abanduye bashya batangajwe bose ni abo mu Ntara ya Ituri, naho muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo nta murwayi mushya wa Ebola watangajwe.
Uturere 31 mu 104 tugize iyo Ntara nitwo tumaze kugerwamo n’iki cyorezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|