Dufite amahitamo abiri : kureka FDLR ikatwegera, cyangwa kwemera guhanwa - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amahitamo abiri, ari yo, kureka umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukegera umupaka warwo ugahungabanya umutekano, cyangwa guhitamo kwirwanaho, abarufatira ibihano bakabifata.

Perezida Kagame yabibwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ubwo yabakiraga ku meza kuri uyu mugoroba.

Ibi yabivuze abihereye ku bihano biherutse gufatirwa Ingabo z’u Rwanda, na bamwe mu bayobozi bazo by’umwihariko, ibihano byafashwe na Amerika, u Rwanda rukagaragaza ko bibogamye.

Aha, Perezida Kagame yavuze ko nta kindi kintu basaba ibihugu, maze agira ati "Dusaba ko impande zose zafatwa kimwe."

Yagize ati "U Rwanda ruri mu bihe bikomeye byo guhitamo: kureka umutwe wa FDLR ukegera umupaka warwo, cyangwa kwirwanaho rukabihanirwa n’abashaka kurwigisha ibyo rugomba gukora.

Icyakora Kagame yashatse kubereka ko amahitamo y’u Rwanda yumvikana, ko rutahutamo guha icyuho FDLR, maze agira ati .

" Icyemezo cyose tugmba gufata, ni ikimenyetso cy’icyubahiro ku ngabo zacu. Icyo cyubahiro ntigishobora gukurwaho byoroshye, yaba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bikomeye; gikomeza kubaho."

Aha naho ariko Perezida Kagame yabisobanuye neza ati "mu by’ukuri u Rwanda rushaka amahoro, amahoro arambye azadufasha kubaka ejo hazaza heza n’iterambere ryacu."

Ni yo mpamvu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, ariko ibyo bikaba byakunda gusa igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na yo yaba yakuyeho FDLR.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva FDLR yarabaye ikibazobase arikose komutavugaga kuri m23 byose ni FDLR?

MFITUMUKIZA JEAN-BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 7-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka