Dr. Lawrance Muganga uherutse guteza impaka muri Uganda yaretse ubwenegihugu bw’u Rwanda
Yanditswe na
Jean de la Croix Tabaro
Dr. Lawrence Muganga, umwarimu n’umushakashatsi uzwi mu rwego rw’amashuri makuru, yaretse ku bushake ubwenegihugu bw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe mu Igazeti ya Leta y’u Rwanda.
Izina rye ryagaragaye mu nomero yo kuwa 24 Nyakanga y’Igazeti ya Leta, yemeza ku mugaragaro ko yanze gukomeza ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Dr. Muganga aherutse kuvugwaho cyane muri Uganda nyuma yo kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Yoweli Kaguta Museveni. Icyakora, nyuma byaje kumenyekana ko yari afite ubwenegihugu burenze bumwe.
Kubera iyo mpamvu, gahunda yo kumugira Minisitiri yaje gutera impaka, birangira atemejwe n’inzego zibishinzwe.
Nyuma y’ibyo, Dr. Muganga yasubiye ku nshingano ze zo kuba Umuyobozi Mukuru (Vice Chancellor) wa Victoria University.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|