Mu ngingo yaryo ya 26, iri tegeko rivuga ko urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano rushobora kutemerera umuntu gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyangwa rukaruhagarika by’agateganyo iyo nyirarwo afite ukutabona guhagije kutakosowe n’indorerwamo zabugenewe.
Ibi bishobora kuba no ku muntu ufite ukutumva cyangwa ukumva buhoro bikabije kandi ku matwi yombi; indwara y’umubiri ibuza ku buryo bukabije ingingo z’umubiri gukora neza; cyangwa uburwayi buhungabanya imikorere y’ubwonko.
Urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano ruhagarika by’agateganyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rushingiye kuri raporo ya muganga wemewe na Leta.
Iyo umuntu wari ufite uburwayi bumubuza gutwara ikinyabiziga agaragaje icyemezo cya muganga wemewe na Leta kigaragaza ko uburwayi bwe bwakize cyangwa bwakosowe, ahabwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyangwa akarusubizwa, iyo rwahagaritswe by’agateganyo.
Urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano rushobora kandi guhagarika by’agateganyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kubera imyitwarire ku mikoreshereze y’umuhanda y’umuyobozi wacyo.
Umuyobozi w’ikinyabiziga wahagarikiwe by’agateganyo uruhushya ntiyemerewe gutwara ikinyabiziga mu Rwanda n’iyo yaba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwo mu kindi gihugu.
Iyo igihe cyo guhagarika by’agateganyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kubera imyitwarire ku mikoreshereze y’umuhanda y’umuyobozi wacyo kirangiye, rwongera gukoreshwa.
Ingingo ya 28 y’iri tegeko ivuga ko gutesha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bikorwa n’urukiko rubifitiye ububasha, bisabwe n’urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano.
Nyir’uruhushya rwateshejwe agaciro ntiyemerewe kongera gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mbere y’amezi 12 abarwa uhereye ku munsi urukiko rubifitiye ububasha rwafatiye icyemezo cyo kurutesha agaciro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mfite imyaka y’amavuko 65, ndabanza niba nshobora gukorera category B yo gutwara imodoka kuko nsanganywe A. Murakoze.