Dore uko u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byangirika
Buri ku ya 29 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga, bujyanye no kwangirika kw’ibiribwa (Awareness of Food Loss and Waste), nka kimwe mu bibazo bigihangayikishije Isi, kuko nk’ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro.

Ubushakashatsi butandukanye burimo n’ubwakozwe n’Ikigo cya World Wildlife Fund cyita ku Bidukikije n’icya Tesco Plc gikorera mu Bwongereza, bwagaragaje ko imyaka ingana na toni Miliyari 1.2 ku Isi hose, isigara mu mirima mu gihe cyo gusarura na nyuma yaho.
Kwangirika kw’ibiribwa ni ikibazo gikomeye cyugarije Isi, kuko inyigo zitandukanye zakozwe ku rwego mpuzamhanga zigaragaza ko ibigera kuri 30% byangirika, ariko nanone imibare ikagaragaza ko abagera kuri Miliyoni 800 by’abatuye Isi bashonje. Ibi bivuze ko ibyangirika biramutse bifashwe neza nta hantu ku Isi haba inzara, kuko ibyangirika biruta umubare w’abashonje.
Mu rwego rwo kugabanya ibyangirikira mu mirima cyangwa n’ahandi, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye, zagiye zitanga umusaruro ugereranyije n’imyaka yashize.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko nko mu bihingwa byumishwa (Ibigori, umuceri n’ibindi), usanga ibyangirika biri nko kuri 15% mu gihe mbere byari hejuru ya 30%.
Ku rundi ruhande ariko ngo ibibora (Inyanya, ibirayi, imboga n’ibindi) imibare iracyari hejuru ya 30%.
Tariki 20 Gicurasi 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda(NIRDA), hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute - WRI), batangiye umushinga w’imyaka itatu uzagabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda.

Ni umushinga witwa ’Circular Food Systems in Rwanda’ wagombaga kubonera ibisubizo umusaruro w’ibiribwa wangirika, kuva mu murima kugera ku meza (aho abantu baba bafungurira), harimo no kureba uko hakoreshwa ifumbire itangiza (idahumanya) ibiribwa.
Umuryango WRI uvuga ko ku rwego mpuzamahanga ibiribwa byangirika mbere na nyuma y’uko abantu n’amatungo bariye, bibarirwa muri toni miliyari imwe na miliyoni 200 buri mwaka.
Uyu mushinga watangijwe hagamijwe gufasha ibigo biciriritse n’amakoperative akora mu by’ubuhinzi n’ubworozi, inganda, abatwara umusaruro n’abawukoresha bagaburira abantu n’amatungo, kwirinda mu buryo bwose bushoboka kwangiza cyangwa kujugunya ibiribwa.
Bateganyaga ko n’iyo haboneka ibiribwa byangiritse, hazashyirwaho uburyo bwo kubibyazamo undi mutungo w’agaciro nk’ifumbire.
Ibi byaje kugerwaho hamwe na hamwe kuko bamwe mu bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho, bavuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi zo kubura icyo bakoresha ibyabaga byavuye mu bikorwa byabo, bikabapfira ubusa rimwe na rimwe bigateza n’umwanda.
Diogene Kimenyi akorera ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko umwanda wose ari amafaranga igihe wabitekereje utyo.
Ati “Byadufashije bikomeye ku bijyanye no kwihaza mu buryo bw’ifumbire, kubera ko dufite urutoki rungana na hegitali 10 ruvanze n’ikawa, tutashoboraga kuba twarufumbira mu buryo bworoshye, wanafumbira ugafumbira igice kimwe kuko ari bwo bushobozi. Ariko tumaze kubona ko imyanda dufite yose ishobora kubyazwa umusaruro w’ifumbire ihagije ku buryo wasagurira n’isoko, no kumva ko ibyitwaga umwanda byose bishobora kukubyarira amafaranga.”
Yungamo ati “Ubu dufite ahakusanyirizwa imyanda itandukanye, hagatekerezwa uburyo byavamo amafaranga, kandi byaratangiye mu by’ukuri ibyitwaga imyanda birimo kuduha amafaranga.”

Umuyobozi w’Umushinga ‘Circular Food System for Rwanda’mu Rwanda, Eric Ruzigamanzi, avuga ko kuba mu gihugu hakiri ikibazo cy’umusaruro wangirika ugera kuri 40%, atari ikintu abantu bakwicara ngo baceceke.
Ati “Ni ugukomeza gufatanya na Leta, na MINAGRI kugira ngo tugabanye ibyo byangirika ndetse n’ibyangirika bibe byavamo ibindi bifitiye akamaro abahinzi n’abandi Banyarwanda muri rusange, kuko hari ibindi bivamo birimo ibiryo by’amatungo, ifumbire, briquette n’ibindi. Ni yo mpamvu dukora ubushakashatsi kugira ngo turebe ikindi kintu gishobora kuva muri biriya byangiritse, byongere bizane amafaranga.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, avuga ko muri gahunda ya gatanu y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA 5), harimo ingamba zijyanye no kugira ngo umusaruro utangirika.
Ati “Twebwe nka Minisiteri tugamije ko umusaruro w’Igihugu icya mbere ubanza ukazamukaho nibura 50% kuri hegitali, no kugira ngo uwangirika ugabanuke, kuko dushaka ko utarenga 5%. Tuzi ko ari urugendo Leta itakwifasha yonyine ahubwo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo abanyenganda.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga wa Circular Food Systems uzarenga imbibi z’u Rwanda ukazasakazwa no mu bindi bihugu, bitewe n’uko ushyirwa mu bikorwa n’ibigo biri ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|