Dore ibihano bitegereje abitwaza ko amazi yabuze bagahenda abavomyi

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC Group, cyavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi hari aho gihuriye n’ibura ry’umuriro ryaje riyongera ku bibazo bisanzwe by’ingano y’amazi igabanuka mu bihe by’ubushyuhe, bigatuma atagera ku bafatabuguzi neza.

Yagize ati,” Ubu rero wenda ababa bafite ikibazo tuzi, ni abatuye mu Murenge wa Kigarama,muri Kicukiro ndetse n’abatuye mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge. Ni ho kugeza ubu hari ikibazo, hari umuyoboro wangiritse ukura amazi muri moteri uyazamura Kimisange, aho niho kugeza ubu, hari ikibazo turimo gukoraho kugira ngo turebe ko cyakemuka nabo bakabona amazi. Ariko aho handi bamaze ibyumweru bibiri batabona amazi byasaba ko tuhamenya, hanyuma tukabikurikirana, kuko ibyumweru bibiri byaba ari byinshi”.

Ku kibazo kijyanye n’abavomesha bashyiraho ibiciro bidasanzwe ku buryo ijerekani imwe igurishwa amafaranga 500, Bimenyimana yavuze ko ibyo bitemewe ndetse hari n’ibihano bijyana nabyo.

Yagize ati,” Ubundi ntabwo byemewe guhenda amazi aho ari ku mavomo rusange; igiciro kirazwi ku mavomo rusange, ijerekani ni amafaranga 20, ibihe uko byaba bimeze kose, yaba yabuze cyangwa yabonetse, ikiba kirimo ni uko ayo mazi aba ahari. Ahubwo ahantu baba bahenda abaturage bakarenza ayo mafaranga, baduhamagara bakabitumenyesha tukaba twabikurikira. Dufite nomero itishyirwa 3535 batumenyesha iryo vomo tukabikurikirana, uwo muntu uvomesha tukamuhindura ndetse agahabwa ibihano kuko ntabwo byemewe guhenda abaturage”.

Yakomeje agira ati,” Ibihano biba bitandukanye, biterwa n’igihe uwo muntu amaze akora ibyo bintu byo guhenda abaturage ku mazi, ariko ikindi kinakomeye ni uko dukorana n’inzego z’ibanze, uwo muntu uvomesha uhenda abaturage, akaba yasimburwa hagashyirwaho undi wubahiriza ibyo biciro. Icyo ni cyo gihano cya mbere, kuko ubikora ntabwo yakomeza gukoresha iryo vomo rusange. Ibindi nyine bijyana n’igihe yakoreye icyo cyaha, ndetse akaba yakurikiranwa n’inzego z’ubutabera”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka