Dore ibiciro bishya by’ingendo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Ntara, bikazatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.

Mu Mujyi wa Kigali igiciro cyabaye 59.28 FRW ku mugenzi ku kilometero, naho mu Ntara: igiciro kiba 41.58 FRW ku mugenzi ku kilometero.

Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli. Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), Lisansi iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuvugururwa ku itariki 4 Werurwe 2026, aho Lisansi yaguraga 1,989Frw kuri litiro, bivuze ko yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 314 kuri litiro, mu gihe Mazutu yaguraga 1,948Frw kuri litiro, yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 257 kuri litiro.

Uko ibyo biciro biteye:

Ibitekerezo   ( 32 )

Mutubwire ibiciro by’ingendo zo mu mujyi wa Kigali tumenye uko bihagaze bareke kutwiba.

Jackson yanditse ku itariki ya: 7-04-2026  →  Musubize

Nitwa Elyse merereye kicukiro center so ibintu bikomeje guhenda cyane peee birakabije so Wenda reka twere kugaruka kuri Petrol and fuel so nonx amakara,amavuta,ibirayi,igitoki,ifu y’ubugali babyo bituruka Iran Ewan Kigali Rwanda ibintu biragoye ni mutuvuganire abacuruzi b’iKigali bari gusha inyungu nyinshi cyanee kbx.

Elyse yanditse ku itariki ya: 7-04-2026  →  Musubize

Kombona bigoye cyane turabaho ute

Valens habarugirq yanditse ku itariki ya: 6-04-2026  →  Musubize

Kombona bigoye cyane turabaho ute

Valens habarugirq yanditse ku itariki ya: 6-04-2026  →  Musubize

Ndabona bikomeye pe! Nahanyagasani wenyine
Nahubundi tee ntituzabibasha

Nsabimana Theogene yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Ndabona bikomeye pe! Nahanyagasani wenyine
Nahubundi tee ntituzabibasha

Nsabimana Theogene yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Mudufashe nukur amafranga yarabuze kd mukaz dukora kaburimunsi twe ntituzamurwa mumushahara muturenganure nukur p tubaye tubashimiye

Theoneste yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Mudufashe nukur amafranga yarabuze kd mukaz dukora kaburimunsi twe ntituzamurwa mumushahara muturenganure nukur p tubaye tubashimiye

Theoneste yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Ibinubirakabije ariko mutuvuganire biss zomashanyari ntizurize ibiciro kuko ntagozinwa asanse

Viateur yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Mutubwre remera buhabwa nagahe

Fabrice yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Ingendo zo muri Kigali atarizo mu ntara gusa

Ntigurirwa Aime Moise yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Kuva huye ujya nyabugogo nangahe

BAZIRUWIHA Alex yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka