Dore amazina y’abantu bahekuye Akarere bavukamo ka Ngororero
Akarere ka Ngororero kagaragazwa nk’ahantu hafite amateka yihariye mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubwicanyi bwatangiye kare, mbere ya 1994, bugaragaza ko Jenoside itatangiranye n’ubwicanyi gusa ahubwo yatangiranye n’ingengabitekerezo n’imvugo z’urwango byagiye bikwirakwizwa mu baturage.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu rwibutso rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 14,500, harimo iy’abatwikiwe mu cyahoze ari Ingoro ya Muvoma n’indi yakuwe hirya no hino aho yajugunywe.
Depite mu Nteko Ishinga Amategeko Manirarora Annoncee, akaba ari Komiseri muri Ibuka, yavuze ko Ngororero ifite umwihariko wo kuba yaravuyemo bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside n’abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, barimo Dr Leon Mugesera, Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagaragajwe mu mitwe irimo FDLR yashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri abo harimo Mudacumura, Gen Pacifique Ntawunguka, ndetse na Col Marcel Bivugabagabo.
Muri abo harimo kandi Maj Aloys Ntiwiragabo, wagaragajwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nk’umwe mu bagize uruhare mu gutegura Jenoside, ndetse akaba yaragize uruhare mu ishingwa rya FDLR.
Uyu Maj Ntiwiragabo, ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, cyanditse ko cyamubonye yidegembya, ndetse kiranamufotora, mu gihe ashakishwa n’ubutabara
Mu ijambo rye, Manirarora yagaragaje ko amateka ya Jenoside muri Ngororero agaragaza neza ko ubwicanyi bwatangiye kera, cyane cyane guhera mu Ukwakira 1990, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga. Icyo gihe, mu bice byari bigize Superefegitura ya Ngororero na Kabaya, Abatutsi batangiye kwicwa mu buryo bugaragara.
Yavuze ko ibi bihinyuza abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, ashimangira ko yari umugambi wari waratangiye gushyirwa mu bikorwa mbere y’aho.
Ati “Iyicwa ry’abatutsi muri Ngororero, rihinyuza abirirwa bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.”
Mu yahoze ari Komini Kibirira, hagati ya tariki 10 na 13 Ukwakira 1990 hishwe Abatutsi bagera kuri 400, ubwicanyi bukomeza no mu 1992.
Ababigizemo uruhare ni Bernard Niyitegeka wari Superefe wa Ngororero, Nteziryayo Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Kibirira, Musabeyezu Thomas wari Assistant Burugumesitiri, Teganya Innocent wari Umuyobozi wa MRND muri Kibirira, Tegera Pierre wari Perezida wa PNAP Ruhengeri na Uwanyirinka Berchmas wari Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kirengo, hakaba n’abandi barimo abarimu, abakonseye n’abaserire.
Muri Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke, ubwicanyi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye hagati ya 1990 na 1993, bugizwemo uruhare n’urutonde rurerure rw’abategetsi n’abayobozi batandukanye bo ku nzego z’ibanze.
Muri Satinsyi yavuzemo Joseph Habiyambere wari Perefe wa Gisenyi, Augustin Ndindiriyimana wari Umugaba Mukuru wa Jandarumori, Ildephonse Rukabukira wari Superefe wa Ngororero, Telesphore Kabarira wari Umugenzuzi w’amashuri, Mukaruziga Eugenie wari Visi Perezida wa CDR muri Satinsyi, ndetse na Ntungura Berchmas wari Umuyobozi wa MRND muri Kageyo.
Muri Ramba, harimo Dr Léon Mugesera, Ildephonse Rukabukira, Leonard Karasira wari Burugumesitiri, Michel Barakomera waru Agronome, akaba n’umukuru w’Interahamwe i Kageyo, Berchmas Ntungura, Telesphore Kabarira, Claude Nyandwi wari Perezida w’Interahamwe muri Kibirira ndetse n’uwari Diregiteri wa ADRI Ramba-Gaseke.
Muri Gaseke yagarutse kuri Niyonsenga wari Burugumesitiri ndetse na Konseye Zibukira, na Konseye Ntirugiribamba Zacharie.
Harimo kandi na Burigadiye wa Komini Eid Michel n’abapolisi yari ayoboye hamwe n’Abasirikare barindaga Perezida.
By’umwihariko, Manirarora yagaragaje uruhare rw’imvugo z’urwango mu gutegura Jenoside, atanga urugero rwa Dr Leon Mugesera wayoboye inama mu 1993 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, amagambo yakurikiwe no kwica abatutsi.
Manirarora ati “Nyuma y’iyo nama ako kanya hishwe abagabo babiri barimo uwita Mbendegezi na Badehe.”
Yagaragaje ko Jenoside yo mu 1994 yabaye nko gusoza umugambi wari waratangiye, aho Abatutsi bari barahungiye ahantu hatandukanye nka Paruwasi ya Muhororo n’umusozi wa Kesho bagabweho ibitero bikomeye, bagakoreshwaho imbunda, gerenade ndetse bagatwikwa.
Ku Musozi wa Kesho bamwe mu barokotse bagerageje kwirwanaho bifashishije amabuye n’ibikoresho gakondo, baganzwa n’abasirikare n’Interahamwe bakoresheje intwaro ziremereye. Hari aho Abatutsi bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, barimo abahigishijwe imbwa cyangwa bagashumurizwa inzuki.
Aha yagize ati “Hari umuturage wazanye isorori irimo inzuki abeshya abatutsi ko abagemuriye, bafunguye zirabarya.”
Yanagarutse ku bana bari baravutse kuri ba se b’abatutsi ba nyina ari abahutu, bishwe urw’agashinyaguro, aho bashorewe na ba sekuru na ba nyirarume bagezwa ku byobo aho bashyunguwe babona, agira ati “abo bana bashorewe na ba sekuru na ba nyirarume aho ba nyina bari barabahungirishirije mu miryango yabo babacukurira urwobo babahamba babona.”
Ati “Murumva intimba y’abo babyeyi, murumva urupfu rubi abo bana bapfuye.”
Yasoje asaba ababyeyi n’urubyiruko kureka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakigisha ukuri amateka, bakimakaza indangagaciro z’Ubunyarwanda, ndetse bagashishikariza abafite ababo mu mitwe nka FDLR gutaha bagafatanya kubaka igihugu.
Yanaburiye abagaragaza imyitwarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside, nko kwiba inka z’abarokotse cyangwa kubabwira amagambo abakomeretsa, ko bakwiye kubireka, anasaba abazi aho imibiri y’abishwe yajugunywe kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mubahemukiye Ngororero bayivukamo ongeraho Laurence wari conseillé wa Gatumba akaba yarakatiwe n’inkiko agahunga uyu yari mushiki wa Mudacumura munda