Dore abatuma Ikinyarwanda gikomeza guhungabana

Uko imyaka ishira indi igataha usanga imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane mu bakirimo kubyiruka igenda ita umwimerere, ahanini bigaterwa no kuvangavangamo izindi ndimi ziganjemo Igifaransa cyangwa Icyongereza.

Abatavanzemo izindi ndimi bakoresha amagambo y’ikinyarwanda mu buryo butari bwo, cyangwa se ataba mu Kinyarwanda, nko ku bihekane birimo ‘Nta cyangwa Mpa, aho usanga mu mivugire cyangwa mu myandikire byarahinduwe ‘Na cyangwa Ma.

Nyamara, inama zitandukanye ziba zitabiriwe n’Abanyarwanda ku kigero kiri hejuru ya 90%, ariko zigakorwa mu ndimi z’amahanga, amasezerano atandukanye y’aba ay’akazi, ayo mu bigo by’imari, ubwishingizi n’ahandi.

Ubwo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’Umuco, zahuriraga mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigamije gushyira imbaraga no guhuza ubukangurambaga bw’Ikinyarwanda n’ibikorwa byo kwizihiza Intwari z’Igihugu, ku wa 27 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko igihe abantu bakuru n’abandi bavuga rikijyana bakomeza kujya bavuga Ikinyarwanda nabi, abato bazacyeka ko ari ko kivugika.

Yagize ati “Ntabwo ndimo mvuga ko indimi z’amahanga tutagomba kuzimenya, tugomba kuzimenya, tukanazivuga neza cyane, ariko bitavanyeho kumenya kuvuga, gukoresha neza binogeye, ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda ruduhuza. Dufatanye guhuza Ubutwari n’Umuco, akamenyero ko gukoresha neza ururimi rwacu kuko nta butwari budashingiye ku muco, kandi imwe mu nkingi z’umuco ni ururimi.”

Intebe y’Inteko Prof. Robert Masozera, avuga ko umwaka ushize, bakoze isuzumabipimo, ku murage ndangamuco w’u Rwanda, bashyize ahagaragara muri Kanama 2025, rigaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 99.7%.

Ati “Ikibazo kiri ku buryo kigenda gikoreshwa mu buzima bwa buri munsi, turagenda tubona ibyonnyi, gikoreshwa nabi mu mvugo no mu myandikire, uburyo kivangwavangwa n’indimi z’amahanga no mu gihe bitari ngombwa. Tukabona uburyo kigenda giteshwa agaciro kigafatwa nk’ururimi rutajyanye n’igihe, ururimi rw’abantu batize. Abanyarwanda twabajije, ku kigero cya 70.6% bagaragaje ko imikoreshereze y’Ikinyarwanda itaboneye, muri bo 6.3% babona itaboneye namba, 64.3% nibo babona ko idashimishije.”

Abari ku isonga mu kwica ururimi rw’Ikinyarwanda, barimo abahanzi, abanyamakuru by’umwihariko abakora siporo n’imyidagaduro, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab’amadini, ababyeyi n’abandi bose bavuga rikumvikana.

Aba bose ariko ngo bashobora kuba n’umuyoboro mwiza gishobora kwigishirizwamo neza, kubera uko bakurikirwa bakanumvwa cyane n’abaturage.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), François Ngarambe, avuga ko ubutwari burangwa n’umuco, nawo ukarangwa n’ururimi.

Ati “Twumve neza y’uko ubutwari burangwa n’umuco, umuco urangwa n’ururimi. Igihe tudafite ururimi ntabwo twakwizera kuzagira intwari mu minsi iri imbere, kubera ko ubutwari barabwitoza, n’ururimi bararwiga. Hari ibyo tugomba kwinenga kubera ko dufite intege nke mu kwandika ibitabo, kugira ngo abantu babone ibyo basoma. Ababyiruka ubu bagomba gusoma ibintu bijyanye n’ibibazo biriho ubu ngubu kandi abanyamahanga ntabwo bazabidukorera, tuzatsindwa na none.”

MINUBUMWE ivuga ko inzego zose zifite aho zihuriye n’ikibazo cyo gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda, zigomba gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe kugira ngo ababyiruka bige kuvuga no kwandika ikinyarwanda kandi mu buryo bunoze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka