Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo ku byaha bine Shema Arnold wamamaye nka DJ Toxxyk akurikiranyweho, aho Urukiko nyuma yo kumva impande zombi rwemeje ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa kuwa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha bine aribyo: Ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, guhunga amaze gutera cyangwa guteza impanuka no kwanga gupimwa ibisindisha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 21 Ugushyingo DJ Toxxyk yasohotse ajya mu modoka ariko ayitwara ku muvuduko mwinshi, yisanga yarenze umuhanda umanuka ujya ahazwi nka ’Peyaje’ yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.
Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30 nk’uko byagarutsweho mu rubanza.
DJ Toxxyk yaburanye yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, icyaha cyo guhunga umaze guteza impanuka, ariko ahakana icyaha cyo kwanga gupimwa ibisindisha, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umushinjacyaha avuga ko DJ Toxxyk mbere yo gukora ibyaha ashinjwa tariki 21 Ugushyingo, hari amashusho yagaragaye yavuye aho yari ari mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka Kigali Universe.
Mu gukora iperereza ubushinjacyaha bwagaragaje ko aho DJ Toxxyk atuye muri Remera, bahasanze ibiyobyabwenge by’urumogi amagarama 2 byari mu gashashi gasanzwe gapfunyikwamo imiti ya muganga.
Umushinjacyaha avuga ko mu Bugenzacyaha, DJ Toxxyk yari yemeye ko akoresha/ anywa ibiyobyabwenge aho ngo acana ikibiriti agashyiraho ibyo biyobyabwenge agatumura umwotsi wabyo akajya mu kazi k’ubu DJ amaze kubikoresha.
Avuga ko kandi yemeye ko yatwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga kandi ko rwose atari akwiye kubikora.
Ubushinjacyaha buboneraho kumusabira ko yafungwa by’agateganyo bitewe n’iperereza rikiri gukorwa, kugira ngo atazatoroka ubutabera mu gihe Urukiko rutarafata umwanzuro. Bavuga ko nk’umuntu watangiye gukoresha ibiyobyabwenge muri 2021 nibamufunga byagateganyo atazongera kubikoresha.
DJ Toxxyk ahawe ijambo yagize ati: " Ndemera icyaha cy’Ubwicanyi budaturutse ku bushake, ariko kandi ibi byabaye mvuye mu kazi aho kuba mu kabari".
Akomeza avuga ko yagonze uyu mupolisi atabishaka, maze afatwa n’ubwoba n’ihungabana byatumye ahunga.
Avuga ko yasize imodoka yari atwaye maze ajya mu Karere ka Karongi gusaba ubufasha inshuti ye ariho yafatiwe bityo bamugarura i Kigali hatangira iperereza.
DJ Toxxyk avuga ko impamvu ahakana ibyo Ubushinjacyaha bwamushinje ko basanze urumogi iwe, aruko bagiye mu rugo rwe nyuma y’iminsi itatu afashwe bamujyanyeyo bakahasanga urumogi bakamusaba ko yarufata mu ntoki bakamufotora arufite ariko agakomeza kubihakana.
Ati: "Sinzi urwo rumogi uko rwageze mu rugo, nari maze iminsi itatu ntafite imfunguzo kuko zari zarasigaye mu modoka nasize munsi ya Hotel ONOMO, bagifungura mu rugo ku meza tuhasanga urumogi".
Akomeza avuga ko inyandiko zagiye zandikwa mu Bugenzacyaha, atigeze amenya ibikubiyemo kuko barandikaga bakamubwira ngo asinye ariko atari azi ibikubiyemo cyane ko ari ubwa mbere akoze icyaha nk’uko bigaragara no muri sisitemu.
Perezida w’Urukiko avuga ko mu nyandiko iri muri sisitemu, DJ Toxxyk atemera neza ibyavuzwe kuko hari ibyo bongeyemo kandi ko bamwangiye gusoma ibyanditswe.
Ku birebana n’ifunga n’ifungurwa ryagateganyo yasabye ko yarekurwa.
Me Uwamahoro Marie Joseé uri mu bunganira DJ Toxxyk, yagaragaje ko ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuva Umukiliya wabo yemera icyo cyaha nta mpamvu yo kumufunga byagateganyo kuko si icyaha yakoze ku bushake.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, yasabye ko batakimukurikiranaho kuko atari afite imfunguzo, kandi atari we wakinguye.
Me Uwamahoro avuga ko mu Bushinjacyaha nk’abamwunganira basabye ko yapimwa bakareba ibyo biyobyabwenge bamuvugaho, ariko kuva yafatwa kugeza uyu munsi nta byakozwe ndetse n’ibindi bizamini bitigeze bijya ahagaragara.
Me Uwamahoro avuga ko guhunga kwe bitamufungisha iyo minsi 30 y’agateganyo kuko yari afite ubwoba kandi ko ari umuntu, ariko na none ageze mu Karere ka Karongi ariwe witanze. Ati:"DJ Toxxyk ageze aho yirukiye ku nshuti ye, yasabye iyo nshuti kumenyesha inzego zibishinzwe kandi koko byarakozwe ndetse umunsi yakoreyeho impanuka ni nabwo yafashwe".
Me Utazirubanda nawe wunganira DJ Toxxyk avuga ko umukiliya wabo asaba imbabazi urwego rwakoragamo uwo yagonze akanapfa, urukiko ndetse n’umuryango Nyarwanda.
Me Utazirubanda akomeza agira ati: "Hari ibyo dusaba byahindurwa mubyo Ubushinjacyaha bumushinja, kuko nubwo bavuga ko hari amashusho bafite yo mu kabari yarimo ntabwo bayatweretse kandi ku kajyamo ntibisobanuye kunywa inzoga kuko wakicaramo ukanywa amazi cyangwa Fanta".
Ashimangira ko kuba yarakavuyemo akagonga, yatwawe n’agatotsi kuko amasaha yari akuze, yisanga yanyuze mu mukono utari uwe, ndetse byanavuyemo kugonga kuko kuyobora ikinyabiziga byamugoye ariko atahunze nk’ugiye hanze y’igihugu.
Avuga ko aho yagiye ku nshuti ye mu Karere ka Karongi yatuje maze bakamenyesha Polisi, kandi iyo biba guhunga ngo yari gusohoka igihugu.
Avuga ko icyaha DJ Toxxyk yakoze gihanishwa ihazabu bityo ko atafungwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya kugira ngo buvuge ku byo DJ Toxxyk ushinjwa ndetse n’abamwunganira bavuze, yabajije DJ Toxxyk niba yaratotejwe mu ibazwa mu Bugenzacyaha, ariko Perezida w’iburanisha yavuze ko ntaho byanditse na mbere muri sisitemu y’iburanisha.
Umushinjacyaha yavuze ko icyo kwanga gusuzumishwa icyuma gipima alcool bisobanuye ko yabyanze bityo akwiye kubihanirwa.
Akomeza avuga ko kuba mubyo akurikiranweho hari ibyo yemera, ibindi akabihakana ari ukutaba inyangamugayo kandi bidakuraho ko ari ibyaha bikomeye.
DJ Toxxyk ukekwaho ibyo byaha bine yavutse tatiki 27 Nyakanga 1993, atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri I mu mudugudu w’Urumuri.
DJ Toxxyk yagaragaje ko akora Ubucuruzi ndetse no kuvanga umuziki aribyo azwiho cyane.
DJ Toxxyk abatamuzi ni umugabo w’inzobe w’imyaka 33, yitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, yambaye ishati yijimye y’ikigina, ikoboyi y’ubururu n’inkweto zifite umweru hasi n’ibara ry’ikinombe.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|