CPI irasaba Kongo guta muri yombi Mudacumura uyobora FDLR

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rwongeye gusaba igihugu cya Kongo guta muri yombi umuyobozi wa FDLR, Gen. Sylvestre Mudacumura, uregwa gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mudacumura araregwa ibyaha by’intambara no guhohotera ikiremwa muntu byakozwe n’umutwe ayobora mu mwaka wa 2009 na 2010 mu burasirazuba bwa Congo, aho ukomeje kwigaragaza mu guhungabanya umutekano no gufata abagore ku ngufu.

Mudacumura aregwa ibyaha bigera ku icyenda by’intambara birimo ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abaturage, ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa, kwangiza ibikorwa by’abaturage, ubusahuzi no gutesha abantu agaciro.

Nicolas Kuyaku, umukozi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) atangaza ko
uru rukiko rwashyizeho inzandiko zihagarika Mudacumura tariki 13/07/2012, ariko Leta ya Congo isabwa kumuta muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama kugiye kurangira.

Inzandiko zihagarika Mudacumura zasohokeye rimwe n’izo guhagarika Gen. Bosco Ntaganda ubarizwa muri Kongo bose basabirwa gutabwa muri yombi bagashyikirizwa urukiko mpuzamahanga.

Umuryango w’abibumbye uhangayikishijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa i Masisi

Uhagararaiye umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Roger Meece, agaragaza ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu mu gace ka Masisi aho abantu bagera ku bihumbi 300 bmaze gukurwa mu byabo n’ububwicanyi buterwa n’imitwe yitwaza intwaro irimo FDLR na Raïa Mutomboki.

Ibi bikorwa byiyongereye mu kwezi kwa Kanama aho umutwe wa Raïa Mutomboki wiraye mu banyagihugu bavuga Ikinyarwanda ubashinja gufasha umutwe wa M23 bituma bamwe bicwa abandi bamburwa ibyabo.

Raïa Mutomboki na FDLR bashinjwa gutwika amazu no kuyasahura.
Raïa Mutomboki na FDLR bashinjwa gutwika amazu no kuyasahura.

Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye bivuga ko byabaruye ibitero 45 birimo 30 kuva muri Gicurasi byagabwe mu nsisiro za Ufamandu ya mbere n’iya kabiri.

Nubwo mu burasirazuba bwa Congo hari umutekano mucye uterwa no kwivumbura k’ubutegetsi k’umutwe wa M23, hari impunzi nyinshi zavuye mu byazo kubera intambara ya Raïa Mutomboki na FDLR zisanga abaturage mungo zikabica, abahunze zikabasenyera zikabasahura.

Navi Pillay umuyobozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye avuga ko hakigenzurwa abiciwe muri ibi bikorwa kandi ko imibare myinshi ikomeje kugaragaza ko abenshi ari abana n’abagore, bamwe batwitswe.

Uyu muryango ndetse n’impunzi zihungira mu Rwanda zaganiriye na Kigali Today bemeza ko abaturage benshi bava mubyabo kubera imitwe ya FDLR na Raïa Mutomboki ibatera mu ngo zabo kandi ngo n’ingabo za Leta ya Congo zibigiramo uruhare ndetse zikifatanya n’iyo mitwe mu kwirukana abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Twezere Martin, umwana w’imyaka 16 wageze mu Rwanda tariki 28/08/2012 yarashwe mu maguru yombi, avuga ko yarashwe n’ingabo za Leta zibasanze aho bari bihishe mu ishyamba batinya ko ingabo za Raïa Mutomboki zibica.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka