CP Theos Badege yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego Rushinzwe Igorora

CP Theos Badege yagizwe Komiseri mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Ibi ngibi biri mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro.

CP Theos Badege yakoze imirimo itandukanye mu gihugu mu myaka yashize, ariko yamenyekanye cyane ubwo yari Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (RNP) mu bihe bibiri bitandukanye, aho yagiye kuri uwo mwanya bwa mbere muri Mutarama 2011.

Nyuma yaje kongera kuwushyirwamo mu kwezi k’Ukwakira 2016 nk’Umukomiseri ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Yakoze izo nshingano kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

CP Theos Badege agizwe Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, nyuma y’uko yari amaze igihe akorera muri ‘Interpol’ cyangwa se Polisi mpuzamahanga. Agiye kuri uwa mwanya kandi asimbuye DCG Rose Muhisoni, wari Komiseri mukuru wungirije wa RCS guhera mu 2021.

Dore imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka