Bugesera: Barishimira ko BK Foundation na Shelter Them byahinduye ubuzima bw’abana n’ababyeyi
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko ababyeyi n’abana bo mu Murenge wa Nyarugenge, barishimira ko bahinduriwe ubuzima n’ibikorwa bya BK Foundation n’Umuryango Shelter Them, byabafashije gusobanukirwa no kugira imibereho myiza.

Ni bimwe mu byo bagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, ubwo muri uwo Murenge hafungurwaga ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’abana bato rwa Gateko (ECD), rurererwamo abana barenga 100 barimo abakobwa n’abahungu.
ECD yatashywe ni imwe mu ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo ikaba igizwe n’ibyumba bitanu bigari bifite ubushobozi bwo kwakira abana bari hejuru ya 30 muri buri cyumba, biri kumwe n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu burezi bw’abana bari hagati yo kuva ku mwana ukivuka kugera ku myaka itandatu, hamwe n’igikoni gitegurirwamo amafunguro ahabwa abana baharererwa, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 90 harimo arenga Miliyoni 50 yatanzwe na BK Foundation.
Abatuye mu Murenge wa Nyarugenge bavuga ko mbere abana babo batagiraga amahirwe yo kurererwa mu ngo mbonezamikurire, kugera igihe bagize imyaka 7.
Consolée Nyirahabimana ni umwe mu babyeyi baharerera, avuga ko mbere bari bafite imyumvire y’uko umwana ugomba kujya mu ishuri ari uwujuje imyaka irindwi, kuko ntaho bari bafite bajyana abo munsi y’iyo myaka, bikaviramo bamwe kuba inzererezi bakiri bato.
Ati "Ntabwo twari tumenyereye ibintu byo kuvuga ngo umwana w’imyaka itatu ajye ku ishuri, bakirirwa bazerera gutyo, urumva umwana wiriwe azerera wagiye guhinga imibereho yabaga idashimishije. Aba bantu badutekerejeho Imana ijye ibaha umugisha."

Mugenzi we witwa Florentine Mukankomeje ati "Jye byampinduriye imibereho cyane, kuko aba bantu ntabwo baje bashaka abana bonyine, bagira batya bati ababyeyi babo kugira ngo bazagire ejo hazaza bazabashe kwikura mu bukene bwa buri munsi bwabazirikaga, batwigisha kuboha ibihangano mwabonye. Ubu nanjye nzi gufata urushinge nkaboha, ku buryo nanjye navuga nti aka akantu nakaboshye ukaza ugakeneye ukaba wakagura kandi intego ni ugukomeza."
Mu Karere ka Bugesera habarirwa Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 1659, zirimo eshanu z’icyitegererezo, zirererwamo abana 56472.
Umuryango ‘Shelter Them’ washinzwe mu 2007 n’abakobwa b’impanga b’Abanyarwandakazi baba muri Canada, Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi, nyuma yo kubona ubuzima bushaririye abana b’inzererezi babamo kandi bamwe muri bo bafite imiryango.
Ibyo ni bimwe mu byatumye ubwo muri Canada muri Nzeri 2013 haberaga Rwanda Day, izi mpanga zisaba Perezida Paul Kagame ahantu bashobora gukorera ibikorwa byabo, akabibemerera aho baje guhabwa hegitari zirenga 5 z’ubutaka, ari na zo batangiye kubyaza umusaruro bakoreraho ibikorwa bitandukanye birimo kubakaho ECD yatashwe hamwe n’ibindi birimo ibikorwa by’ubuhinzi, bifasha bikanatanga imirimo ku miryango itari mike yo mu Karere ka Bugesera.

Josephine Murphy Bukuru, avuga ko kimwe mu bibashimisha ari uko batigeze bapfusha ubusa ubutaka bahawe n’umukuru w’Igihugu.
Ati "Numva jye bimpesha agaciro kuko ibyo namubwiye ko tuzabikora byarakoretse. Ubu aho ngeze ndashima gusa, ariko hari ikintu nshaka gukora, ubu ndatashye, ngiye kwandikira urwandiko Nyakubahwa mushushanyirize ukuntu ibintu bimeze, mubwire nti ndagushimiye, mwaduhaye ikibanza twaracyubatse, ibikorwa by’u Rwanda tubirimo n’icyerekezo 2050, kugira ngo mwereke aho tugeze n’aho dushaka kugera, turandure ubukene."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko bishimira ko batagize uruhare gusa mu gikorwa cyo gifasha abana bo muri ECD, ahubwo ko byageze no ku muryango mugari w’abatuye muri ako gace.
Ati "Ibyo rero bihindura imibereho y’umwana, uburezi bwe buba buhamye, ibibazo bikagabanuka, muri make bidutera ishema. Ikindi twishimira ni uko uyu mwaka twabashije kongera umubare w’abana turihira ishuri, n’abangaba turabafata nk’abo turihira, kuko bazakomeza bakorane na BK Foundation, dukomeze tubakurikirane uko dushoboye.
Ubuyobozi bwa BK Foundation buvuga ko bufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bamaze kugera ku bana bagera igihumbi bishyurira amashuri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bagere kuri buri mwana.
Ati "Kugira ngo ibi bigerweho ni uko twese nk’ibigo bya Leta, abikorera, abafatanyabikorwa n’ababyeyi, twiyemeza gushyira ECD muri gahunda zacu n’ingengo y’imari yo kubikora, bizatuma twongera umubare w’abana bagerwaho na zo kandi tugire ibikorwa remezo byujuje ibisabwa bizishoboze gutanga serivisi zinoze."
Imibare ya NCDA, igaragaza ko mu gihugu hose habarirwa Ingo Mbonezamikurire y’abana bato zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana bato bari hagati y’imyaka 3-6, barenga Miliyoni, bangana na 80% by’abana bose bo mu gihugu bari muri icyo kigero.


















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|