Bugesera: Barashima abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha mu kwimura abatuye ku kirwa cya Sharita
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashima abafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kubushyigikira mu mushinga mugari wo kwimura abatuye ku Kirwa cya Sharita, bugashishikariza n’abandi gukomeza kubushyigikira muri icyo gikorwa cyo gutuza neza abo baturage.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Angelique Umwali, avuga ko kwimura abo baturage biri mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yabo.
Avuga ko Akarere kari gafite abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bari batuye ku birwa bibiri bya Mazane na Sharita, guhera mu 2016 batangira igikorwa cyo kubimura no kubatuza ahantu heza hababereye, kugira ngo babashe kugezwaho ibikorwa remezo n’ibindi by’ibanze bakenera mu buzima bataboneraga aho ku birwa.
Bahereye ku kwimura abari batuye ku kirwa cya Mazane, babatuza mu Mudugudu wa Mbuganzeri mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru. Ku kirwa cya Sharita na ho bahimuye imiryango 60 hasigara imiryango 96 bifuza kwimura ubu kugira ngo na bo bature aheza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iyo miryango bateganyije ko bayimura muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari (2025-2026), bahereye ku miryango 48 igomba kuba yimutse bitarenze ukwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2025, kuko ngo kubaka aho bimukira mu Mudugudu no kubimura bigenda bikorwa mu byiciro.
Ku byerekeranye n’amikoro yo kububakira, Visi Meya Angelique Umwali agaragaza ko bamaze imyaka myinshi bakora ubuvugizi, bagaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari, ariko babona ko uko imyaka igenda haboneka ibindi byihutirwa mu gihugu, batekereza kubikoranaho n’abafatanyabikorwa babo, bishakamo ubushobozi n’ibisubizo, biyemeza gufatanya kwimura iyo miryango, kuko babonaga bimwe mu by’ibanze babifite nk’ubutaka batujeho abimuwe mbere bakaba bari barabuguriye hamwe.

Usibye inzu zo guturamo bazabubakira, barateganya no gushyiramo ibindi byose bikenerwa mu mudugudu w’icyitegererezo nk’isoko rito, ahahurizwa ibishingwe biva muri uwo mudugudu, ivuriro, ibigega bifata amazi, aho kwidagadurira (salle) n’ibibuga byakorerwaho siporo.
Ku ikubitiro, inzu barimo kubaka ni 48 aho ebyiri ziba zikomatanyirijwe hamwe, ibizwi nka ‘2 in 1’ buri nzu ifite ibyumba bitatu na salon, hanze hakaba igikoni, ubwiherero n’aho gukarabira. Zizaba zubakishije rukarakara, buri nzu izaba ifite n’ikigega cy’amazi.
Inzu imwe ya ‘Two in One’ ihagaze Miliyoni 19 Frw, bivuze ko bakeneye hafi Miliyoni 715 Frw. Ubu imirimo yaratangiye ku bufatanye bw’Akarere, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF), Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’abandi batandukanye barimo imishinga minini n’inganda zikorera muri ako Karere.
Iyo babara ayo mafaranga, bateganya ko inzu izaba yuzuye ariko irimo n’ibikoresho, kuko iyo bimuye abaturage babaha n’ibikoresho by’ibanze nk’intebe, ibitanda, ibikoresho byo mu gikoni, ndetse n’ibiribwa bakoresha nibura mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo babatuze neza.
Akarere ku ikubitiro kashyizemo Miliyoni 200 Frw. Abafatanyabikorwa na bo bagiye biyemeza ayo bashyiramo agera kuri Miliyoni hafi 45 Frw, ariko biyemeza ko nibiba ngombwa bazanongeraho andi.

Akarere kavuga ko amabati azasakara bamaze kuyabona bayahawe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA). Ngo babonye n’inkunga bahawe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Ibyerekeranye n’uwo mushinga wo kwimura abatuye ku kirwa cya Sharita, Akarere gaherutse kubisobanurira abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) kugira ngo n’abandi bagerageze kugira icyo bakora, batere inkunga icyo gikorwa.

Ibyo biganiro byahuje tariki 03 Ukwakira 2025 ubuyobozi bw’Akarere n’abahagarariye PSF ku rwego rw’Intara bakuriwe na Ambasaderi Bill Kayonga, abahagarariye PSF ku Karere n’Imirenge, abikorera , abakozi bakusanya imisoro ku mirenge, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, biyemeza kurushaho guhuza imbaraga, Abikorera ku rwego rw’Umurenge basinyana amasezerano y’imikoranire n’ubuyobozi bw’Umurenge bakoreramo.
Baganiriye no kuri uwo mushinga mugari wo kwimura abaturage bari ku kirwa cya Sharita bakeneye kuvanwa mu manegeka no kubashyira aheza, biyemeza ko no mu mirenge bakomeza gushaka ubushobozi bwo gushyigikira uwo mushinga.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanah, yagaragaje ko imihigo y’Akarere Abikorera badasiba kuyigiramo uruhare, agaragaza byinshi bakoze haba mu gufasha abatishoboye no kwitabira izindi gahunda za Leta bakenerwamo, ariko avuga ko bazakomeza gufasha Akarere no mu zindi gahunda zigamije kwesa imihigo.

Yagize ati “Kiriya gikorwa ni icyacu, dufatanye n’ubuyobozi bwacu tukigiremo uruhare, bariya bantu bacu baba habi na bo bajye ahantu heza. Akarere ntigakwiye kwikorera uwo mutwaro konyine kandi duhari kugira ngo bafatanye.”
Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa no kubikurikirana, bashyizeho komite ihuriyemo abikorera, ndetse n’Akarere, kugira ngo bakurikirane umunsi ku munsi uko ibyo bikorwa, ari nako bakangurira abandi baturage ba Bugesera (Abakeramurimo) kugendana muri icyo gikorwa.
Emmanuel Bizumuremyi ukuriye komite ikurikirana imyubakire y’ayo mazu, avuga ko tariki 12/09/2025 basinyanye amasezerano na Sendika y’Abubatsi yitwa STECOMA izobereye mu nyubako z’imidugudu, bucya batangiye kubumba amatafari. Ibikorwa byo gusiza no gutangira kuzamura zimwe muri izo nzu na byo byaratangiye
Abikorera ku rwego rw’Umurenge basinyanye imirimo na buri Murenge, nyuma y’uko ku rwego rw’Intara n’Uturere na ho basinyanye mbere imihigo y’ibikorwa bazafatanya mu rwego rwo kugendana mu iterambere ry’Intara n’Uturere.












Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|