Bugesera: Abafatanyabikorwa 71 bahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bakora

Mu Karere ka Bugesera harabera imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 71 baje kumurika ibyo bakora biri mu nkingi eshatu z’ingenzi ari zo ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza nk’uko byasobanuwe na Murenzi Emmanuel umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF.

Ni imurikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena rikazasoza ku wa Gatanu tariki 26 Kamena, aho ryitabiriwe n’abakora mu nzego z’ubuzima, batanga serivisi zo gupima indwara zitandukanye zitandura, ku buntu, abakora mu burezi, amabanki, imiryango itegamiye kuri Leta, ikorana n’abaturage mu iterambere, abakora mu buhinzi n’ubworozi, imyuga itandukanye nk’ububoshyi, ubudozi, ubugeni n’ibindi byinshi.

Murenzi Emmanuel umuyobozi wa JADF Bugesera yagize ati,” Iri murikabikorwa ni gahunda ngaruka mwaka, ihuriza hamwe abafatanyabikorwa bakamurika ibyo bakora, ariko inagamije gufasha umuturage kugira ngo arusheho kumva ibikorwa mu Karere, ariko tukanamufasha kumva uruhare agomba kubigiramo. Abafanyabikorwa bamwe bakoze ishorami rifashe ku buzima bw’abaturage, twabonye abashoye mu mazi kugira ngo abaturage bagezweho amazi meza, twabonye ishoramari ryunganira ibikorwa bya Leta, harimo kubaka amashuri,…n’ibindi bifasha mu kurwanya ubushomeri, bigafasha kugera kuri rya terambere twifuza”.

Iryo murikabikorwa riba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abo bafatanyabikorwa bakora no gushaka abakiriya babyo nk’uko bigarukwaho na bamwe mu baryitabiriye, bemeza ko n’ubwo umuntu atahakura amafaranga menshi, ariko ahakura abakiriya bashya ndetse n’amakuru mashya, afasha mu byo bakora.

Nsengimana Felicien yaje muri iryo murikabikorwa aturuka mu Murenge wa Mareba, aho akorera ubuhinzi bw’urusenda ndetse n’imiteja.

Yagize ati, “ Mpinga urusenda rw’ubwoko bubiri, harimo urwitwa ‘teja’ ndugurisha ku Bahinde dufitanye amasezerano bakorera mu Rwanda, bakarutunganya bakarwohereza hanze. Sinshobora kurugurisha ahandi kuko iyo ufitanye amasezerano n’umuntu urayubahiriza. Kuza hano muri rino murikabikorwa bifasha kubona amakuru atandukanye, tugahura n’abakiriya bashya, tukamenya ibiciro, tukagereranya, tukavuga tuti ubwo uriya dufitanye amasezerano atanga aya, none ibiciro bikaba bigeze aha, amaserano dufite narangira, tuzasinyana n’abatanga menshi kurushaho…Uretse urwo rusenda ngurisha ku Bahinde, hari n’urundi rwitwa ‘Kayene’ ngurisha n’abandi bacuruzi nabo barwohereza hanze ndetse n’imiteja, hari abayirangura bakayigurisha mu mahanga…”.

Hategekimana Didius yitabiriye imurikabikorwa aturutse mu Murenge wa Mayange, afite uruganda rukora inkweto zitandukanye harimo iz’abagore n’iz’abagabo, nawe ngo yazanywe no kugaragaza ibyo akora kugira ngo abone abakiriya bashya.

Yagize ati,” Maze imyaka itanu nkora inkweto, abakiriya banjye baba bashaka ibishyashya, kandi bifite umwihariko bitari ibya ‘basabose’ ni byo rero nkora. Nkanjye kuza muri iri murikabikorwa, ni ugushaka abakiriya bashya. Hari abacuruzi baba basanzwe bajya kurangura inkweto muri Kigali, kuko batazi ko hari abazikora hano mu Bugesera, ariko iyo ambonye gutya, atangira kujya ampamagara ati nyoherereza inkweto zingana gutya. Icyo gihe birumvikana amafaranga ariyongera, kuko ubu nomero z’abakiriya bashya nzakura hano ni nyinshi. Nubwo ntacuruza ngo ntahane amafaranga nkuye hano, ariko abakiriya bashya mpakura, ni ingenzi cyane”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iryo muribikorwa rya JADF riba rifite akamaro gakomeye ku baturage,kuko rifasha abafatanyabikorwa kugaragaza ibyo bakora, ariko n’abaturage bakabona ibyo bagura, bikagira n’uruhare mu kuzamura ubukungu.

Yagize ati, “ Umusanzu wa JADF mu ngengo y’imari y’Akarere, ubariwa muri Miliyari nibura esheshatu, ziba zavuye mu bafatanyabikorwa zinjira mu ngengo y’imari y’Akarere buri mwaka. Uwo rero ni umusanzu ufatika…”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka