Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bishobora kwigira bikanishakira ibisubizo
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze uburyo ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika, ahereye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bya Santrafurika na Mozambique.
Yabigarutseho mu kiganiro yahaye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 bo muri Kaminuza ya Zambia, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 kuzageza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda giherereye i Kigali.
Iri tsinda ryari riyobowe na Prof Boniface Namangala, Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Zambia, mu gihe ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, hari Dr Ndikumana Raymond, Umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere. Hanitabiriye kandi Bwana Sengiyumva Vincent, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Lusaka.
Brig Gen Rwivanga yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika: Urugero rw’ubufatanye bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mozambique.”
Yagaragaje uruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibi bihugu by’inshuti mu kugarura umutekano wabyo, agaragaza uko ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika.
Yibanze ku buryo kohereza Ingabo z’u Rwanda hagendewe ku mikoranire hagati y’ibihugu byafashije kugarura umutekano, kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa by’imibereho n’iterambere ry’abaturage, no kwerekana ko ibihugu by’Afurika bishobora kwigira no kwishakira ibisubizo by’ibibazo biri ku mugabane.
Ikiganiro kandi cyagarutse ku kamaro k’ubufatanye, kubahana no gushyira imbere imyitwarire myiza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Uru ruzinduko rushimangira ubufatanye buri hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Zambiya, bikanashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kugira uruhare mu mutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika, byaba mu bikorwa hamwe no gusangira ubumenyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|