BNR yihanangirije abakoresha inoti mu bikorwa by’imitako n’imirimbo

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, iraburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo no mu bindi byangiza.

Inoti n’ibiceri bikozwe mu bikoresho biramba, bikagira kandi n’ibibiranga bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa, hagamijwe kurinda igihe azamara akoreshwa, kuzamura icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe n’abaturage no gushigikira ukutajegajega k’ubukungu bw’u Rwanda.

BNR, ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’u Rwanda, aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa n’impano, n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha.
Ibyo bikorwa n’abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni, abategura impano n’abakiriya babo.

Mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigafundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw’ibifatisho, mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk’impano mu birori no mu mihango itandukanye.

Ibikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, bigatuma bigaragara nk’aho amafaranga atitaweho, birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije, bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n’imicungire n’imitangirize y’amafaranga, harimo ibyuma by’ikorabuhanga byifashishwa mu kubara amafaranga n’imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwamo amafaranga zizwi nka ATMs, kandi ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu.

Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko, zigasimbuzwa imburagihe, bityo bigatuma habaho igihombo bitari ngombwa.

BNR irabutsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

BNR ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byayo bigamije kurinda ubunyangamugayo bw’ifaranga ry’u Rwanda rikoreshwa, kandi izakomeza gukangurira abaturarwanda no gushishikariza abafatanyabikorwa kurinda ubuziranenge, imikoreshereze iboneye no gukomeza kuzamura icyizere amafaranga y’u Rwanda afitiwe.

BNR yibukije ibi, nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruburiye abatanga impano z’indabo zirimo inote mu bihe bya ‘Saint Valentin, ko bigize icyaha.

Abashaka gutanga impano y’amafaranga, barasabwa kubikora mu buryo bwubahisha amafaranga y’Igihugu, kuko gutanga impano ari uburenganzira bwa buri wese uko abyumva, ariko bigakorwa mu buryo butagize ibyaha.

Mu Ukuboza 2025, urwo rwego rwataye muri yombi abantu batanu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.

Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka