BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 6.75%

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yazamuye inyungu fatizo iyigeza ku gipimo cya 6.75% ivuye kuri 6.5%, mu rwego rwo gukomeza kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko y’imbere mu gihugu.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye

Ni ibyemezo byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ubwo yamurikaga icyegeranyo cy’igihembwe ku bukungu bw’Igihugu, anatangaza ibyemezo BNR yafashe kuri gahunda zitandukanye zirimo politiki y’ifaranga.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko byagiye bigaragara ko mu mezi abiri ashize, umuvuduko w’ibiciro wagiye uzamuka ukagera kuri 7% muri Kamena na 7.3% muri Nyakanga, bishingiye ku biciro by’ibiribwa kubera ko umusaruro wa sezo (season) A, B utabonetse nk’uko wari witezwe.

Ati “Mwabonye ko mu kwezi kwa karindwi hari ibiciro byagiye bizamuka, birimo ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibijyanye n’amahoteli kubera umusoro ku nyongeragaciro wagiye ushyirwaho, ibyo bikazamura ibiciro. Ariko tubona ko biteye impungenge nubwo nka politiki y’ifaranga twashatse kongera gato ku rwunguko rwa BNR, kugira ngo uyu mwaka n’ukurikira tutageza kuri cya kigero cy’umuvuduko w’ibiciro wagera ku 8%.”

Uyu muyobozi avuga ko muri Gicurasi babonaga ko umuvuduko w’ibiciro utazarenga 6.9%, na 3.9% mu 2026, gusa basubiye mu mibare bakurikije uko umusaruro w’ubuhinzi wabonetse basanga ibyo biciro bikwiye kuzamuka.

Ati “Dufite icyizere ko dukomeje izi ngamba twafashe, n’izindi zigenda zishyirwaho na Leta kugira ngo ibiciro bitiyongera cyane, tutazarenga imbago za 8%.”

Ibipimo bya BNR, byerekana ko izamuka ry’ibiciro rizaba riri ku gipimo cya 7.1% mu 2025, mu gihe ibipimo ntarengwa bigomba kuba biri hagati ya 2% na 8%, bakavuga ko igitutu cyo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ku Idorali rya Amerika cyagabanutse kikagera kuri 2.96% muri Kamena 2025, kivuye kuri 3.73% byariho mu 2024.

Ibi ngo byatewe n’ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 15.5% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, mu gihe ibitumizwayo byiyongereyeho 3.3% byatumye icyuho cyabyo byombi kigabanukaho 2.9%.

Imibare iheruka ya BNR igaragaza ko ibyemezo byari byafashwe n’iyo banki kuri politiki y’ifaranga, ari uko bari bahisemo kugumisha inyungu fatizo ya BNR ku gipimo cya 6.5%, banatangaza ko izamuka ry’ibiciro icyo gihe ryari kuri 6.7%, rivuye kuri 5.2%.

Muri rusange imibare ya BNR icyo gihe yagaragazaga ko mu 2026 ibiciro bizaba bizamuka ku gipimo cya 3.9%.

Icyo gihe kandi umusaruro mbumbe w’Igihugu wari wazamutseho 8.9% mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka, ariko icyasaga n’igiteye impungenge icyo gihe ni uko ibyoherezwa mu mahanga byari byagabanutseho 3% naho ibitumizwayo byazamutseho 5.8%, byatumaga icyuho cyabyo byombi kigera ku 10.8%, bituma ifaranga ry’u Rwanda rigabanukaho 2.46% imbere y’Idorali rya Amerika.

Ibi byose ntacyo byigeze bihungabanya cyane ku bwizigame bw’amadevize Igihugu kiba gifite, kugira ngo kibe cyabasha gutumiza hanze ibikenerwa mu gihugu bitandukanye, kuko u Rwanda rwari rufite ubwizigame bungana n’amezi 4.7.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka