BK yizihije imyaka 60, ishimira abakiriya bamaze imyaka irenga 30

Banki ya Kigali (BK) yizihije isabukuru y’imyaka 60 imaze ikora, ishimira abakiriya barenga 400 bamaze imyaka irenga 30 bakorana na yo.

Ni mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Mutarama, byibanda cyane ku kugaragaza icyizere iyi banki yubatse mu bakiriya, iterambere yabagejejeho n’uruhare yagize mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Muri ibi birori hashimiwe abakiriya bamaze igihe kirekire bakorana na BK, barimo abantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, n’ibigo bikomeye.

Hatanzw ibihembo ku bakiriya, nk’ikimenyetso kigaragaza ko BK iha agaciro umubano w’igihe bamaranye.

Ibihembo byatanzwe byashyizwe mu byiciro bitandukanye birimo icyitwa Umurage cyahawe Bralirwa, Gwiza cyahawe Hygebat, icyiswe Akaramata gihabwa Benebeza Gatera, Ishyaka gihabwa Archidiocèse ya Kigali, hamwe na Mugabekazi cyahawe Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza ya UTB.

Ibi byiyongeraho ibindi byahawe abo mu Turere, muri buri Ntara hashimirwa umuntu umwe w’indashyikirwa, barimo Vincent Semuhugu wo mu Ntara y’Amajyepfo, Balthazar Nshimiyimana wo mu Majyaruguru, Evariste Mushengezi w’Iburengerazuba na Jean Bosco Budeyi w’Iburasirazuba.

Gerard Sina, ni umwe mu bakiriya ba BK bamaze igihe kirenga imyaka 35, avuga ko muri iyo myaka hari impinduka nyinshi zimaze kubaho.

Ati “Nkanjye natangiranye nayo, saa sita muri BK bajya kuruhuka bakagaruka saa munani, none ubu umukozi ajya kuruhuka, agasimburana n’undi agakomeza agatanga serivisi, icyo ni ikintu cyiza. Cyera byadusabaga kubasanga mu biro, none ubu barahaguruka bakadusanga aho turi, bakareba neza niba ari inguzanyo waka, imikorere yawe bakayisura, ndetse n’icyo utavuze cyangwa gusaba, bo bakagira uruhare mu kugufasha kuguha ibitekerezo by’ukuntu ushobora kubona inguzanyo itubutse.”

Saidat Mukanoheli ni umwe mu batsindiye itike y’indege yo kujya muri Seyschelles izishyurwa na BK, avuga ko yatangiye gukorana n’iyi banki mu 1987, akiri umwana iwabo banyuza amafaranga y’ishuri kuri konti ye, ku buryo kuva icyo gihe kugeza uyu munsi bamaze gukorana urugendo rukomeye mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Tuyishima kwihutisha serivisi, guherekeza umuntu mu bikorwa bye, kuba yakugeza ku ndoto zawe. Isabukuru y’imyaka 60 ivuze kwiyubaka, kubaka Igihugu, imishinga, kugera ku nzozi z’umuntu, ni byinshi sinabivuga ngo mbirangize kuko BK ni banki yanjye. Nagiye mu bihugu byinshi cyane ariko Seyschelles nari ntarahagera, kuba BK ihangejeje ni ibyishimwe ntabona uko nsobanura.”

Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 byatangijwe ku wa 23 Mutarama, ariko bizakorwa umwaka wose, kuko buri kwezi hateganyijwe ibikorwa byo kwizihiza iyo sabukuru kugeza umwaka urangiye.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 BK yatangije, bacyise kwizihiza ‘Umurage Mwiza BK imaze kugeraho mu Rwanda’, babwira abakiriya ko bakiri kumwe, kandi bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Tuzi ko muri iyi myaka ishize, hari aho twagiye tugira intege nke, tutanoza imikorere, ariko bo bagumanye natwe, urumva ko ari ikintu gikomeye. Tukaba tubizeza ko natwe mu myaka iri imbere tuzakomeza kubana nabo mu mishinga bafite, mu kwiyubaka, kugira ngo twubake umurage ufatika, twubakane u Rwanda.”

Banki ya Kigali ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 700, bakaba bafite intego yo kurenza Miliyoni n’igice. Iyi banki imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyali ibihumbi 2, ibi bikaba biyigira banki ya mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka