BK igiye gushyiraho ishoramari rigendanye n’ikoranabuhanga rizafasha abari mu ruhererekane rw’imbuto z’indobanure
Banki ya Kigali (BK), igiye gushyiraho ishoramari rigendanye n’ikoranabuhanga rizafasha abahinzi n’abandi bari mu ruhererekane rw’imbuto z’indobanure mu Rwanda, kubona ibyo bakeneye mu buryo bworoshye.
Ni gahunda igiye gukorwa binyuze mu bufatanye bukubiye mu masezerano y’imyaka itanu BK ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abacuruza bakanatubura imbuto nziza mu Rwanda, bakazigeza no ku baturage (National Seed Association of Rwanda - NSAR), hagamijwe kubafasha kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa gahunda bihaye y’imyaka irindwi, ijyanye n’uburyo mu Rwanda imbuto igomba kuba imeze neza kandi yujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga.
Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko ayo masezerano akubiyemo ibintu bibiri by’ingenzi, birimo gufasha iryo shyirahamwe kugera ku ntego zaryo hamwe no gushyiraho serivisi zifasha abagenerwabikorwa bari mu rwego rw’imbuto z’indobanure, kubona amafaranga mu buryo bubakwiriye kandi bujyanye n’ibikorwa byabo.
Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri BK, Alexis Bizimana, avuga ko uretse gutanga amafaranga, banatanga ubwishingizi ku bari mu ruhererekane rwo gutubura imbuto mu Rwanda.
Ati “Tukabashakira n’amahugurwa, kuko mu masezerano dufitanye nabo, harimo uburyo bw’amahugurwa, tukajya mu Ntara no mu Turere, tukabakangurira uburyo imbuto nziza ikorwa, uburyo uyimenye, ikoreshwa n’akamaro ko kuyikoresha. Turimo gushyiraho ishoramari rigendanye n’ikoranabuhanga (Supply chain finance), ku buryo rihuza umuhinzi, umutubuzi n’umugurira imbuto, ku buryo byose bizajya muri sisiteme tukabona ibyo bakeneye vuba kandi tukabibaha byoroshye.”
Yungamo ati “Dufitanye gahunda yo gukora ku kintu cyo kugira ubushobozi bw’uburyo imbuto nziza ikurikiranwa hakamenyekana inkomoko yayo (Traceability), ibyo turimo kubikoraho. Indi gahunda dufite ni ukubyaza umusaruro ikoranabuhanga, rifite miliyoni 3 z’abahinzi, n’abacuruza inyongeramusaruro n’imbuto, turimo gushyiraho uburyo bwo kubona inguzanyo bakoresheje ikoranabuhanga, tubigeze hafi kuri 80%. Nitubigeraho twizera ko nko ku kigero cya 80% mu mbuto tuzaba tubafashe neza nta kibazo.”
Ubwo kuri uyu wa Mbere, i Kigali hatangizwaga Inama ya gatatu y’Igihugu yiga ku Mbuto z’Indobanure (Rwanda National Seed Congress) ihurije hamwe inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi zaturutse hirya no hino ku Isi, hamwe n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruza bakanatubura imbuto nziza mu Rwanda, bakazigeza no ku baturage, Innocent Namuhoranye, yavuze ko BK ari umufatanyabikorwa ubafasha muri gahunda zitandukanye zo kubona amafaranga ndetse no kwigisha abahinzi gukoresha imbuto nziza.
Ati “Ikindi ni uko tugerageza kubaka uruhererekane rw’abari mu rwego rw’imbuto neza, kugira ngo na bo binjiremo, bamenye aho bashoye amafaranga yabo n’uko azagaruka. Batworohereza kubona inguzanyo zihendutse kandi mu buryo bwihuse.”
Muri rusange BK ikorana n’abahinzi barenga ibihumbi 120, barimo ibigo birenga 250 bikora ibijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto z’indobanure. Muri rusange amafaranga BK yatanze mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibuto z’indobanure muri Kamena gusa uyu mwaka, arenga miliyari 53 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|