BK ifatanyije na NSAR biyemeje guteza imbere urwego rw’ubuhinzi
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto nziza mu Rwanda (NSAR), biyemeje kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, nka rumwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu.
Kuba urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ari imwe mu nkingi zikomeye igihugu cyubakiyeho, ndetse runafatiye runini umusaruro mbumbe w’igihugu, byatumye guhera mu 2023, BK yiyemeza gushoramo amafaranga kugira ngo irusheho korohereza abarurimo kugera ku bisabwa byose.
Imibare ya BK, igaragaza ko mu 2023 batanze inguzanyo ingana na Miliyari 28Frw ku bari mu rwego rw’ubuhinzi, mu 2024 ariyongera agera kuri miliyari 58, mu gihe umwaka ushize (2025), warangiye inguzanyo zahawe abari muri urwo rwego zigeze kuri miliyari 96. Aya, angana n’izamuka rya 242%.
Uyu mwaka biyemeje kuzawurangiza nibura hatanzwe inguzanyo ingana na miliyari 140Frw.
Ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Imikoranire n’Ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto nziza mu Rwanda (NSAR Collaboration Framework), kuri uyu wa Kane, umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bizera ko ubushobozi buhari burenzeho, kandi bemera ko ishoramari ryabo mu buhinzi rishobora kwiyongera.
Yagize ati “Kugira ngo tubigereho, ni ngombwa ko dukomeza gukorera hamwe. Dufitanye umubano mwiza na NSAR, dukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro z’ubuhinzi barenga 800, binyuze mu mashami yacu hirya no hino mu gihugu. Dufite kandi gahunda 55 z’abahinzi b’inkomatanyirizo (out grower schemes) ziterwa inkunga na BK, ndetse n’ibigo 22 by’imbuto dufasha mu by’imari.”
Yunzemo ati “Icyerekezo cyacu ni uko inguzanyo z’ubuhinzi zigera nibura kuri 15% by’inguzanyo zacu zose, mu gihe ishoramari ryacu ryiyongera hafi 20% buri mwaka. Ubu inguzanyo zacu zose zingana na miliyari 1.5 z’Amadolari ya Amerika; kugera kuri 15% byatuma dushyira mu buhinzi asaga miliyoni 400 z’Amadolari. Aho ni ho twifuza kugera, kuko ubuhinzi bufite akamaro kanini mu gihugu cyacu, haba mu kwihaza mu biribwa no mu kubaka ubukungu butajegajega.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto nziza mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko kuba umuhinzi akeneye imbuto n’ifumbire, kumenya kubikoresha naho ajyana umusaruro kandi ufite ubiziranenge, bidashobora kugerwaho nta bufatanye bubayeho hagati y’abafite aho bahuriye n’icyo gikorwa.
Yagize ati “Turashaka ko abikorera, abashoramari, bamanuka bagahindura ubuzima bw’abo baturage, ngira ngo BK mwumvise amafaranga imaze gushora mu buhinzi, ku nguzanyo batanze muri iyi myaka ishize, ni ubuhamya bufatika ndetse natwe abanyamuryango ba NSAR, twagize aho tuva naho tugera, dufite igenamigambi ry’imyaka irindwi, kandi ibigo byose byemeye gutanga ubushobozi bwabyo. Byitezwe ko mu myaka itanu mu Rwanda urwego rw’ubuhinzi ruzaba ruri ku rwego nk’urw’ibindi bihugu byateye imbere muri Afurika.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko biteze ibisubizo bifatika bishingiye ku bufatanye bw’izo nzego.
Yagize ati “Icya mbere dutezemo ni uko ubwo bufatanye bubasha kwihutisha no kongera ishoramari muri icyo gikorwa. Ikindi twiteze ni ukumenya uko tugiye gucuruza no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugeza imbuto ku bahinzi. Aba bantu nibakorera hamwe bizoroha kuko guhuza ibikorwa biradufasha, kugira ngo ibyo abaturage babibone vuba kandi mu buryo bworoshye.”
BK ivuga ko yiteguye kandi bushaka gukorana na buri wese, amafaranga akaba adakwiye kuba ikibazo, kuko bafite ubushobozi bwo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi mu gihugu hose, kugira ngo bubakire hamwe urwego rw’ubuhinzi rukomeye kandi rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, hagamijwe umutekano w’ibiribwa n’iterambere rirambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|