Ni bimwe mu byo ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi bwa BK Group bwatangarije abanyamigabane bayo mu nama y’Inteko Rusange ngarukamwaka ya 2026 (AGM), bahuriyemo i Kigali kuri uyu wa Kane, batangarijwe umusaruro ukomeye w’ubukungu, ugaragaza ko inyungu yazamutseho 29% ndetse n’iterambere rikomeye ry’ibigo biyigize.
Ni amafaranga bungutse muri uwo mwaka warangiye tariki 31 Ukuboza, bigaragaza kwaguka cyane mu bikorwa kw’ibigo byose uko ari bitanu bigize BK Group.
Abanyamigabane bagaragarijwe ko kuva uyu mwaka watangira umugabane umaze kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 51.8, kuko wavuye ku 395Frw wariho mu ntangiriro z’uyu mwaka (2026), uyu munso ukaba uhagaze 600Frw
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper, yavuze ko raporo y’umwaka wa 2025 yahawe insaganyamatsiko igira iti “Imyaka 60 ya BK Group, Icyerekezo Kimwe, Urwego rw’Imari rwuzuzanya mu Rwanda” bigaragaza neza urugendo rw’iki kigo muri iyo myaka kimaze, kuva kuri banki isanzwe ikagera ku rwego rw’ibigo by’imari bitandukanye.
Yagize ati: “Hashize imyaka 60, Banki ya Kigali yafunguye imiryango ifite inshingano zo gukusanya amafaranga yizigamirwa, gutanga inguzanyo no gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Uyu munsi BK Group ni urwego rw’imari rugizwe n’ibigo byinshi birimo banki, ishoramari, ubwishingizi, ikoranabuhanga, n’iterambere ry’abaturage.”
Muri rusange muri uwo mwaka umutungo wa BK Group wiyongereyeho 15.8% ugera kuri tiriyali 2.9Frw, mu gihe inyungu ku mari shingiro (ROE) yiyongereye ikagera kuri 22.9%.
Banki ya Kigali, nk’ikigo cy’ibanze muri BK Group, yongereye inguzanyo itanga ku kigero cya 16.1%, ikomeza kugumana igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza (NPL) cya 2.9%, kiri munsi y’impuzandengo y’urwego rw’amabanki.
Philippe ati “Iyi Banki yakomeje gahunda yo kwegera abaturage, aho inguzanyo z’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) zavuye kuri 13.6% zigera kuri 19.8%. Inguzanyo z’ubuhinzi zigera kuri miliyari 93.4Frw, hafi inshuro enye ugereranyije n’urwego rusanzwe rw’amasoko. Umubare w’abakiliya wageze hafi ku 800,000, barimo abarenga 393,000 bakoresha serivisi za banki ku buryo buhoraho.”
BK Capital, ni ikindi kigo cya BK Group cyongereye umutungo ku kigero cya 111%, ukagera kuri miliyari 154.7Frw, ibigaragaza ko imicungire y’ishoramari yabaye imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.
Muri uwo mwaka kandi, BK General Insurance yinjije miliyari 19Frw z’amafaranga y’ubwishingizi angana na 19%, yunguka miliyari 4.7Frw, yavuye ku bakiliya barenga 30,000 yakoreye.
Bamwe mu banyamigabane bagaragaje ibyifuzo bitandukanye byiganjemo ubushake bwo gukomeza kugura imibagabane.
Marie Rose Muhorakeye avuga ko bishimira uko inyungu ku migabane igenda yiyongera ugereranyije n’imyaka yashize, byatumye yongera imigabane ikava ku 1000 yatangiranye akaba amaze kuyikuba inshuro zirenga 4.
Ati “Nayongereye kubera ko nabonaga uko inyungu zitangwa, kandi nk’amafaranga uba warashyize ahantu ukagenda ubona inyungu, kandi bakatwizeza ko no mu myaka izaza bizagenda birushaho. Nkomeza kugenda ntekereza uko nakomeza gushoramo aho kugira ngo nyikuremo ahubwo nkongeramo indi.”
Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, imigabane ya BK Group yiyongereho 27.4% mu 2025, iva ku 210Frw igera kuri 295Frw.
Kuva muri Kamena 2023, igiciro cy’imigabane cyikubye kabiri, nta yindi migabane mishya yongewe ku isoko cyangwa gusaba inyongera y’imari ku banyamigabane.
Inama y’Inteko Rusange yemeje ko hatangwa inyungu ku mugabane ingana na 53.04Frw, harimo inyungu ya nyuma ya 41.84Frw yiyongera ku yari yagabanyijwe muri Mutarama uyu mwaka ingana na 11.2Frw, bikaba byariyongereyeho 80% ugereranyije n’umwaka ushize. Isigaye ikaba izishyurwa ku wa 19 Kamena 2026.
Muri iyi nama y’Inteko Rusange hemerejwemo raporo y’umwaka, ubugenzuzi bw’imari, hamwe n’inyandiko z’ubuyobozi z’umwaka w’imari warangiye ku wa 31 Ukuboza 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|