Ihohoterwa rishingiye ku bitekerezo ni rimwe mu mahohoterwa atuma abashakanye batisanzura kuko usanga abarikorerwa baba barapyinagajwe ku kutagira ijambo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage IP Kayihura Claver, avuga ko baba abagore baba n’abagabo usanga bagerwaho n’ihohoterwa rishingiye ku bitekerezo.
Bamwe mu bagore bavuga ko ihohoterwa ryigaragaza cyane mu bice by’icyaro, aho abagore n’abagabo bagifite ya mico yo kwikubira, abagabo bakumva ko ari bo bafite ijambo gusa kurusha abagore.
Bumwe mu buryo abagore biyemeje gushyiramo imbaraga ni umugoroba w’ababyeyi bagamije kuganira ku masezerano bagirana iyo bagiye kubana, kandi bakanungurana ibitekerezo barebeye ku miryango ibanye neza.

Mukamana Immaculé umwe mu bagore batuye muri aka karere, avuga ko kuba abagore bashobora guhura bakaganira kandi nabyo bizajya bituma abafite ibibazo babiganira na bagenzi babo, bityo abafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku bitekerezo bakabasha gufashwa.
IP Kayihura avuga ko iyo umugore yimye umugabo ijambo mu rugo birangira umugabo yiyahuye cyangwa yaca urwaho umugore akamwivugana.
Agira ati “Usanga abagore bica abagabo kuko baba babapyinagaza ntibabahe umwanya, niho usanga yamukubise agafuni, yamutemye ijosi cyangwa yamutwikishije amavuta.”
Yongeraho ko umugore wimwe ijambo nawe kandi ngo ahorana umutima mubi, kuko iyo atajya aho abandi bari ngo baganire bungurane ibitekerezo yihugiraho akigunga ntiyite ku buzima bwe n’ubw’umuryango, ahanini ingaruka zikagaruka ku bana bavuka muri uwo muryango.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|