Bill Gates yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuherwe Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko urugendo rw’u Rwanda rutangaje nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabivuze nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, aho yiboneye amateka mabi Igihugu cyanyuzemo ndetse n’intambwe kimaze gutera mu kongera kubaka ubumwe n’iterambere.

Gates yagaragaje ko nubwo amateka ya Jenoside ari mabi kandi ababaje, u Rwanda rwabashije kwiyubaka mu buryo bushimishije, rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye gishingiye ku mahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Biratangaje cyane uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma y’aya mateka akomeye, rukaba ruri kubaka Igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana abazize Jenoside.”

Amagambo ya Bill Gates, agaragaza uburyo amahanga akomeje gushima imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiyubaka no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere.

Ubutumwa bwa Gates kandi bushimangira akamaro ko gukomeza kubungabunga amateka, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bill Gates ubwo yasuraga uru Rwibutso yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 baharuhukiye.

Bill Gates wari uherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yeretwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, yirebera amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yagize ku gihugu ndetse n’ingaruka zikigaragara kugeza uyu munsi.

Yanasobanuriwe urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, ndetse n’intambwe ikomeye rumaze gutera mu kwiyubaka no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka