Batatu bakurikiranyweho kwiba sitasiyo za lisansi arenga Miliyoni 17Frw

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu, arenga Miliyoni 17Frw.

Ni nyuma y’ibirego bitandukanye byatanzwe mu minsi ishize n’abo kuri izo sitasiyo, bivugwa ko zibwaga mu buryo bumwe.

Abafashwe ni uwitwa Straton Nsabimana, wari uyoboye bagenzi be barimo Vincent Ntagwabira na Paul Mwesigye, bibaga bakoresheje amayeri yo gushuka umukozi utanga lisansi, bakamwaka telefone bishyuriraho bagahindura umubare w’ibanga.

Bafashwe bamaze kwiba angana na 17,980,641Frw kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa, cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

Biramutse bibahamye, icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni eshatu (3,000,000Frw), ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000Frw).

Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000Frw).

Amayeri bakoreshaga

Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajyaga kuri sitasiyo za lisansi, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na lisansi bahawe.

Nyuma umukozi wo kuri sitasiyo yabona ko yishyuwe amafaranga atuzuye, bahitaga bamusaba telefoni ye kugira ngo barebe niba avuga ukuri, ari amayeri yo kugira ngo ayibahe babone uko bamwiba neza.

Umwe mu bafashwe, yifashishaga mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahita anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho, ubundi bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga.

Icyo gihe sisiteme ihita itanga ijambobanga ry’ibanga kuri ya telefoni bakabona uburenganzira bwo guhindura umubare w’ibanga, bagahita biyoherereza (kuri telefoni yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya (MTN MoMo Business Partner Portal), bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri sitasiyo.

RIB irasaba abakozi ba sitasiyo za lisansi kugira amakenga bagashishoza, birinda uwo ari wese wabasaba telefoni bishyurirwaho, kuko ariyo ntandaro y’ubwambuzi bushukana.

Iranaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu kuyihagarika, kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka