Banki ya Kigali yifatanyije n’abakiriya bayo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK) tariki ya 9 Werurwe 2026 habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Umugore, abakiriya bahabwa impano nk’abafatanyabikorwa beza.

Munezero Arlette Wiclef ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri BK avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abagore no kubashimira uruhare rwabo mu gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ati“Umunsi mpuzamahanga wabaye ari ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 tutakoze niyo mpamvu twahisemo kubafasha kuwizihiza, uyu munsi tunabashimira uruhare rwabo mu gukorana natwe”.

Munezero avuga ko iki gikorwa kizakomeza hashimirwa abagore mu bice bitandukanye bari mu byiciro bitandukanye kuko bifuza gukomeza kubashyigikira mu bikorwa byabo.

Munezero avuga ko mu byiciro by’abagore bakorana na Banki ya Kigali harimo abagore bateye imbere ku rwego rwo hejuru ariko hari n’abandi bafasha mu mishanga iciriritse, intego ikaba ari ukubafasha gukorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere.

Munezero avuga ko abagore kuva bakwitabira gukorana na Banki ya Kigali byatumye baguka mu bikorwa bitandukanye birimo ‘BK Urumuri Initiative’ iri mu mishinga iterwa inkunga na BK Foundation, ikaba ari gahunda imaze gutangwamo inguzanyo isaga miliyoni zirenga 234.5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ba rwiyemezamirimo barenga 55 barimo 31 b’igitsina gore.

Umwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali (BK) Clever Kayitaramirwa avuga ko gukorana na Banki ya Kigali yabihisemo kubera ko ifite serivisi zihuta kandi zimufasha kuba yabona amafaranga mu gihe gito igihe ayakeneye.

Ati“Hari ukuntu umuntu akenera amafaranga aho kuguza bagenzi be akaguza Banki kandi ugasanga abonye uburyo bwo gukemura ikibazo cye ako kanya”.

Ikindi Kayitaramirwa avuga cyatumye yitabira gukorana na Banki ya Kigali ni uburyo serivisi zayo zihuta.

Ati “ Guhuza Konti na Terefone ni ikintu cyamfashije cyane ku buryo ntatakaza umwanya njya gutonda umurongo kuri Banki”.

Munezero avuga ko Banki ya Kigai ifite umwihariko mu guha inguzanyo igera kuri Miliyoni 75 abagore badasabwe ingwate bigakorwa ku bagore bari mu bucuruzi buto n’ubuciriritse.

Yanavuze ko igikorwa cyo gukomeza gushimira abakiriya babo banabafasha kwizihiza uyu umunsi mpuzamahanga w’abagore kizakomeza kugera uku kwezi kwa Werurwe kurangiye. Ni igikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Urabikwiye”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka