Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye inyungu fatizo igera kuri 7.25%

Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho 0.50%, kigera kuri 7.25%, mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu gihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’isuzuma ry’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi n’iteganyamibare ry’izamuka ry’ibiciro mu gihe kiri imbere.

Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 7.4%, uvuye kuri 7.2% mu gihembwe cya gatatu. Mu kwezi kwa Mutarama 2026 ho wageze kuri 8.9%, urenga imbago ngenderwaho za Banki Nkuru ziri hagati ya 2% na 8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ingufu, ibiribwa byangirika vuba, ibiciro by’amashanyarazi byashyizweho mu mpera za 2025 ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya serivisi z’ubuzima n’uburezi.

Nubwo bimeze bityo, Banki Nkuru y’u Rwanda iteganya ko mu gice cya mbere cya 2026 izamuka ry’ibiciro rizaguma hejuru gato ya 8%, ariko rikazatangira kugabanuka rikagaruka mu mbago ngenderwaho mu mpera z’umwaka wa 2026.

Yagize ati “Ibi bishingiye ku cyizere cy’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga bitazahindagurika cyane, umusaruro w’ubuhinzi ukaziyongera bigatuma haboneka ibiribwa bihagije ku isoko ry’imbere mu gihugu.”

Nubwo ubukungu bw’isi bukomeje guhura n’ibibazo by’ubucuruzi na politiki mpuzamahanga, bwazamutse ku gipimo cya 3.3% mu 2025 kandi biteganyijwe ko buzaguma kuri icyo gipimo no mu 2026. Ku ruhande rw’u Rwanda, ubukungu bwakomeje kwitwara neza, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.7% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2025, hejuru ya 7.2% byagaragaye mu 2024. Ibipimo byihuse byagaragaje ko mu gihembwe cya kane cya 2025 ubukungu bwakomeje kuzamuka cyane.

Mu bucuruzi mpuzamahanga, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 14.1% mu 2025, byatewe n’izamuka ry’ibicuruzwa byoherezwa hanze birimo kawa n’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu gihugu nk’amavuta yo guteka n’ifu y’ingano.

Ibitumizwa mu mahanga na byo byiyongereyeho 6.9%, bitewe n’itangwa ry’ibiribwa by’ingenzi n’ibikoresho by’ishoramari, bituma icyuho cy’ubucuruzi cyiyongera.

Guverineri Hakuziyaremye ati “Ifaranga ry’u Rwanda ryagaragaje umutuzo, aho ryataye agaciro ka 4.4% gusa ugereranyije n’idorali mu Ukuboza 2025, ugereranyije na 9.42% mu 2024, bitewe n’izamuka ry’amadovize aturuka ku bukerarugendo n’ayo Abanyarwanda bohereza mu gihugu.”

Banki Nkuru ivuga ko izakomeza gukurikiranira hafi uko ubukungu n’izamuka ry’ibiciro bizagenda bihinduka, kandi yiteguye gufata izindi ngamba mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo ibiciro bisubire mu mbago ziteganyijwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka