Bamwe mu bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bayoboye abandi

Umunyarwandakazi Urujeni Nathalie yagaragaje urutonde rw’abayoboye abandi mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajije umurego mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "U Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (#Kwibuka32). Isi yose na yo iri kwitegura gutanga ubutumwa bwo kwifatanya no guhumuriza Abanyarwanda."

Yongeyeho ariko ati "Igitangaje kandi kibabaje ni uko hari abantu bamwe, barimo n’abagaragara ku ifoto, bakomeje guharanira ku manywa na nijoro kuyihakana, kuyipfobya no kugoreka ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Kuri uru rutonde, hariho Victoire Ingabire waje mu Rwanda akaza gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Harimo umupadiri wananiye Kiriziya witwa Thomas Nahimana, Ndetse n’Umubiligi wakoranye na Leta ya Habyarimana Philip Reyintjes n’abandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka