Aba bafundi hamwe n’ababafasha bagera kuri 96, bavuga ko bakeneye ubundi bufasha kuko bo bamaze kunanirwa kuko iyo myaka yose bishyuje amafaranga yabo ariko na n’ubu batarishyurwa.
Damascene Tanganyika ati: “Ikibazo cyacu twakigejeje ku murenge ndetse no ku karere kirazwi, ariko ukwezi kwa 05/2012 kurarangiye tutarabona amafaranga twakoreye”.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko iki kibazo kizwi, cyaratewe na rwiyemezamirimo wahemutse, agata ibikorwa ndetse akagenda atishyuye abakozi be kandi we yarishyuwe.
Avuga ko iki kibazo kiri mu byihutirwa bari gushakira umuti mu gihe cya vuba, akizeza aba bafundi ko noneho bagiye kubona igisubizo bakishyurwa amafaranga yabo agera kuri miliyoni eshatu n’ubuhubmi 416.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|