Babyeyi bacu turabasaba guhinduka no kuvuga ukuri mukirinda kugoreka amateka

Abagize imiryango y’abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano, bavuze ko biteguye kubakira bakabasobanurira Igihugu basanze ariko kandi bakabafasha gutera intambwe yo gusaba imbabazi, kuvugisha ukuri ku byabaye no gutanga amakuru.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Igororero rya Nyamasheke hasozwaga ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’amahugurwa agamije gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dignity in detention, Umuryango uharanira agaciro k’umugororwa haba mu magororero ndetse no mu miryango, hibanzwe ku byo abo mu miryango yabo basabwa mu gukomeza kubaherekeza mu buzima bushya bagiyemo mu rwego rwo kwirinda ko basubira aho bavuye.

Numupfasoni Beatha, umukozi wa Dignity in Detention, yavuze ko mu byo bigishijwe kandi bakwiye gushyira mu bikorwa koko niba barabyumvise neza, ari ugutaha bagasaba imbabazi ku bo bakoreye ibyaha ndetse n’abo mu miryango yabo.

Yagize ati: "Gusaba imbabazi, ntabwo ari ukugenda ngo utume abandi, uti nimugende mumumbwirire. Kuko gusaba imbabazi ni nk’amasezerano uba ugiranye n’umuntu. Ariko kandi niba mukeneye kubohoka muhere no mu miryango kuko hari ibyo muzi mwabakinze bo batazi, kuko nimwe muzi ukuri kuri ku mitima yanyu."

Bamwe mu bagororwa bahagarariye abandi, bavuze ko mu biganiro 16 bahawe hari byinshi bungukiyemo ndetse bashimira Leta y’Ubumwe yagize igitekerezo cyo kubategurira aya mahugurwa kuko yabafashije kumva uburemere bw’ibyaha bakoze banzura kutazongera kurangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwayezu Sylvestre uri mu bagororwa bahise bataha, yagize ati: "Ngiye kubanira neza buri wese, guharanira kugira uruhare muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kwakira impinduka nzasanga mu muryango wanjye, gahunda za Leta, gusaba imbabazi zabo nahemukiye no gufatanya n’abandi kubaka Igihugu."

Bashimangiye ko nyuma y’amasomo atandukanye bahawe, biyemeje guca bugufi no gusaba imbabazi abo bakoreye ibyaha, abandi bagatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Uwari uhagarariye imiryango, Cyirima Buhungiro Jean Chrimaque, yashimye Leta y’u Rwanda ku buryo ikomeje gufasha mu gutegura abagororwa gusubira mu buzima busanzwe. Yavuze ko imiryango yiteguye kubafasha gusigasira ibyo bize, kubakira ku byiza igihugu cyagezeho no kubafasha kwiyumva mu muryango Nyarwanda.

Yagize ati: “Babyeyi bacu turabasaba guhinduka, kuvuga ukuri no kwirinda kugoreka amateka. Mube abantu barangwa n’imvugo nziza, mudakomeretsa abandi kandi mwiyumve nk’abagize umuryango Nyarwanda.”

Yanongeyeho ko ari ingenzi gukunda umurimo no kugira ishema ry’igihugu cyabo, kuko ari byo bizabafasha kubaho neza no kwirinda gusubira mu makosa bakoze.

Philomene Kankesha nawe yagaragaje ko imiryango yabo yiteguye gukomeza kubana neza n’abo bahemukiye, abasaba kuzakomeza inzira y’ubwiyunge no kwirinda ibikorwa bibi byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Nidufatanya twese nk’Abanyarwanda, ntituzongera kugwa mu mutego w’amacakubiri n’urwango. Tugomba kubaka u Rwanda ruzira ayo mateka mabi."

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Alice Kayumba, yavuze ko amahugurwa ahabwa abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside bitegura gusoza ibihano amaze gutanga umusaruro ushimishije kuko yafashije guhindura byinshi mu myumvire yabo.

Kayumba yagaragaje ko aya mahugurwa yafashije abagororwa kurushaho kumva neza uruhare rwabo n’uburemere bw’ibyaha bakoze; no gusobanukirwa imbaraga zo gusaba imbabazi, gusobanukirwa umurongo Igihugu cyiyemeje kugenderaho n’uruhare rwabo mu gutuma Icyerekezo cy’Igihugu kigerwaho.

Harimo kandi no kwiyemeza gufatanya n’abo bazasanga harimo imiryango yabo n’abaturanyi mu kurinda ibyagezweho no guharanira kubana neza n’abandi.

Kuva hatangijwe aya mahugurwa muri Werurwe 2025, hamaze guhugurwa abagororwa 2.748 barimo abagabo 2.544 n’abagore 204. Abagabo bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke, abagore bagahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka